Jonathan McKinstry yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi

Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kwemeza Jonathan McKinstry w’imyaka 29 nk’umutoza mukuru w’Amavubi ugomba gusimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.

Jonathan w’umunya Ireland y’amajyaruguru wavutse tariki 16 Nyakanga 1985 ndetse utanafite izina mu bijyanye n’ubutoza niwe ugiye gutoza Amavubi, nyuma yo gusigara ku rutonde rw’abatoza bane aribo Hans Michael Weiss (umudage), Jose Manuel Ferreira de Morais (umunya Portugal), na Engin Firat (umudage ufite n’ubwenegihugu bwa Turkiya).

Jonathan McKinstry wagizwe umutoza mukuru w'Amavubi.
Jonathan McKinstry wagizwe umutoza mukuru w’Amavubi.

Ikipe y’igihugu Amavubi niyo kipe ya kabiri Jonathan McKinistry agiye gutoza nyuma ya Sierra Leone yagiyemo tariki 11 Mata 2013. Mu mikino 8 yayitoje yatsinze mo itatu anganya itatu ndetse atsindwa ibiri.

Biteganyijwe ko uwo mutoza azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 ndetse ari nawe uzatoza ikipe y’amavubi yamaze guhamagarirwa kwitegura umukino wa gicuti izakinamo na Zambia taliki 29 Werurwe 2015.

Jonathan McKinstry biteganijwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 22 Werurwe 2015.
Jonathan McKinstry biteganijwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 22 Werurwe 2015.
Jonathan McKinstry yasuye Roberto Martinez utoza Everton.
Jonathan McKinstry yasuye Roberto Martinez utoza Everton.
Amavubi ni ikipe ya kabiri Jonathan agiye gutoza.
Amavubi ni ikipe ya kabiri Jonathan agiye gutoza.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibyiza kuba twabonye umutoza. byari kurushaho kuba byiza iyo batubwira icyo bagendeyeho dore ko ntana experiance nabonye afite. birogoye gutoza umuntukuruta ndakeka ntagitsure azabashyira

j peter hakizimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

arakaza neza, ndacyeka ko ferwafa ya muha umwanya nkumutoza agakora ibyo ashinzwe cyane ko akiri muto akeneye kubaka izina

markton yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Amahirwe masA

Maniragena jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

muraho neza mubyukuri ndabona bitagaje kubona umutoza wi my aka 29 aje gutoza amavubi gusa mwifurije amahirwe masa icyo twisabira ferwafa amavubi azanjye as haka imikinoyaginshuti nk

uko bazakina Zambia nibyiza pe gusa bagomba gushaka indi mikino myishi yaginshuti bitegura kani n

akabuza amavubi azitwara neza muhorane n imana

ngezahayo rene yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Naje nawe agerageze amahirwe ye arebe ko yakubaka izina.

Marcel yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

mwifurije amahirwe masa ;kandi tumusaba ko azakomerezaho stephen yaragejehe ikipe yacu.

habimana yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka