Nyanza: Inkongi ikomeje kwibasira kwa Pasteri w’itorero EBENEZER ntivugwaho rumwe
Inkongi y’umuriro yibasiriye kwa Pasiteri Ruhayisha Jonas Pasiteri w’itorero rya EBENEZER akaba n’umucungamutungo w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro ( EWSA) ishami rya Nyanza ntivugwaho rumwe n’abantu ku buryo hari n’abakeka ko yaba ariwe uri kuyiteza ku bw’inyungu ze bwite ariko we arabihakana.
Uyu pasiteri atuye mu mazu y’abakozi b’ikigo cya EWSA yubatse mu mudugudu wa Kivumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza agenewe abakozi.
Inkongi y’umuriro yatangiye kuvugwa muri urwo rugo tariki 16/06/2013 ariko mu ijoro rya tariki 07/07/2013 ahagana saa yine z’ijoro babyaye ibindi bindi maze inzu abamo yibasirwa n’iyo nkongi y’umuriro ku buryo butari busanzwe.

Abatabaye muri ayo masaha y’ijoro baje bahurujwe na pasiteri ubwe bamufasha kuzimya maze ku bw’amahirwe ntiwashobora kwangiza ibintu byinshi kuko iby’ingenzi nk’intebe zihenze afite babashije kuzirokora.
Bamwe mu batabaye bavuga ko ubwo bahageraga uwo muriro utongeye kwaka kandi ngo nyuma yo kuwuzimya baraye ijoro ryose baririndiriye ko wongera kugaruka baraheba.
Umwe mu bantu bari bahari bazimya uwo muriro ariko akaba asaba ko amazina ye atavugwa agira ati: “Ariko se tuzajya tuza kuzimya umuriro tutazi ikiwuteza niba ba nyir’ubwite aribo babikora ntutuzawuzimya tukaruha? ”

Undi nawe wari hafi ye yanenze iby’uwo muriro avuga ko ubonwa na pasteri wenyine ngo iyo abantu bahageze ntiwongera kwaka ahubwo barwana no kuzimya uwo bahasanze bagira ngo baragiye ukongera ngo niyo mpamvu bakeka ko Pasiteri yaba arimo guteza urujijo ahubwo akaba yifitiye izindi nyungu ze bwite.
Mu gihe abantu bakomeje kwibaza aho inkongi y’umuriro uri kwibasira ubutitsa urugo rwo kwa pasteri w’itorerero rya Ebenezer hari abamaze kwemeza ko abifitemo inyungu yo kuba yakwimurirwa ahandi cyane ko n’ubwo iyo nzu abamo yashya igatokombera nta gihombo yaba abifitemo.
Pasiteri ngo yabonye uburyo bwo kumwimura bworoshye ari ukugaragaza ko yibasiwe n’imyuka mibi y’abadayimoni imutera bitewe n’uko ari umukozi w’Imana bityo ngo akaba ari mu bigeragezo bya Sekibi.
Nyuma gato y’iyo nkingi y’umuriro yari idasanzwe imwe mu nshuti ye ya bugufi yamubajije niba ashobora gushakirwa indi nzu yo kubamo mu karere ka Nyanza ariko akaba avuye muri iyo nzu ariko ngo yahakanye avuga ko ntayo ashaka ngo ariko ibaye iri mu mujyi wa Kigali byo yabyemera akajya kuhakorera.

Iyi nshuti ye ya bugufi kandi ivuga ko n’ubwo Pasiteri ibyo atunze byose mu nzu byamushiraho itorero rya EBENEZER abereye umuyobozi waryo ryakongera kumugurira ibindi ngo kuko ibya mbere byaba byaratwawe mu buryo bw’ibigeragezo byibasiye umukozi w’Imana ngo rero nta gihombo afite mu kuba hari utuntu duto duto turi kugenda twibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Kuba kandi ngo inzu abamo yashya igahinduka nk’ivu ryo mu ziko ngo nta gihombo abifitemo kuko ari iy’ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza yahawe ngo ayibemo nk’umucungamutungo wacyo.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo bitegereje ibintu bihira muri iyo nzu nta gaciro bifite gahambaye ahubwo ngo ibigafite agenda abyisigariza akavuga ko aribyo bitahiwe nyamara inkongi y’umuriro ntibifate kimwe n’utundi tuntu duto duto biba bigaragara ko twahiye.

Bagira bati: “Ziriya ntebe nziza ko zidashya ahubwo hagashya nk’utwenda tw’abana, imyenda bigaragara ko ishaje ndetse na matera z’abana nazo zashaje?”
Pasiteri Ruhayisha Jonas we avuga ko ibyo rubanda bamuvugaho n’ibyo bamutekerezaho ari ibinyoma ngo icyo yemera n’uko umuriro ukomeje kumwibasira ari uwo atererezwa n’imyuka mibi yita iy’abadayimoni imuziza ko ari umukozi w’Imana ikamwoherereza ibigeragezo.
Kayibanda Omar umuyobozi w’ikigo cya EWSA ishami ry’akarere ka Nyanza avugana na Kigali Today yatangaje uwo muriro wibasiye urugo rw’umwe mu bakozi b’ikigo cyabo nta ruhare ufitanye n’amashanyarazi.
Ati: “Nta ruhare amashanyarazi afite muri iriya nkongi y’umuriro kuko hari ibintu utwika kandi nta muriro urimo cyangwa se n’ibyo bajyanye hanze bigashya rero nta sano bifitanye”.
Ku kibazo kirebana n’icyo ikigo cya EWSA cyakora biramutse bimenyekanye ko Pasiteri Ruhayisha Jonas yaba yaragize uruhare mu gutwika inzu y’akazi y’abagamo yasubije ko ibyo yabihanirwa hakurikije amategeko agashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Ndayisenga François umuyobozi w’umudugudu wa Kivumu ibyo biri kuberamo yatangarije Kigali Today ko bakurikije igihe uwo muriro wahereye wibasira urugo rwa Pasiteri Ruhayisha Jonas nabo nk’urwego rw’ubuyobozi bw’ibanze bumwegereye bafashe icyemezo cyo kuhashyira irondo rikomeza gucunga ibintu byo mu nzu binyanyagiye hanze yayo kandi bakamwihanganisha mu gihe bagitegereje ibizava mu iperereza ririmo gukorwa kuri iyo nkongi y’umuriro.
Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zikomeje ibikorwa by’iperereza byazo kugira ngo ukuri kuzajye ahagaragara maze abantu bave mu rujijo n’ibyo bibwira bishobora kuba bifite ishingiro cyangwa bitarifite.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Plz ujye witondera inkuru ubwirwa kuko nta kintu na 1 kidafite agaciro kitahiye kuko ubwo ni ubushinyaguzi ntabwo ari uko mutation bayisaba bitwikira imitungo nongere ngusabe ujye kuri terrain wirebere si no karakunaniye.
Ewana mujye mushyira mugaciro mwirinde amarangamutima
Utekereza ko kumara icyo gihe wavuze udasinzira wowe wabyifuza
Ese wibaza ko abaturanyi be aho yagiye ahungishirizana ibintu bye hagashya nabo bafatanije
mujye mwitondera inkuru mwandika munirinde gusebanya