Abashumba babiri (Gatete na Gashema) baragiraga inka mu nzuri ziri mu nkengero za Parike y’Akagera mu ijoro rishyira tariki 27/12/2013 bakubise abaturage barindwi bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bahita batoroka.
Nsabimana w’imyaka 25 yatemye umukecuru w’imyaka 60 witwaga Spéciose Nyirahuku, amukuraho umutwe, ngo amuziza kumuroga no kumurogera abe.
Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ashinjwa gusambanya ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani.
Kuri sitasiyo ya polisi yo mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo azira guteka imitwe abeshya ko yambuwe n’abantu batazwi nyuma inzego z’umutekano ziza gusanga ari ukubeshya.
Mu masaha ya saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa 06/01/2014 ahitwa Cyunuzi mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka aho umuntu umwe yitabye Imana naho abandi 2 barakomereka, bajyanwa mu bitaro bya Kirehe.
Polisi n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage zo mu karere ka Bugesera zirashakisha umusore witwa Habimana Peris w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gutema ku gakanu umunwa uwitwa Tubanambazi Claude w’imyaka 20.
Irumva Ganza Ritha, umwana w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice warerwaga n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, yahitanywe n’amasasu, ubwo abagizi ba nabi bateraga muri urwo rugo ahagana saa 18h30 tariki 06/01/2014, maze abandi bantu babiri barakomereka.
Ntayituriki Marie Terese w’imyaka 27 ubarizwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari mu maboko ya Polisi kuva mu mpera z’icyumweru nyuma yo gufatanwa amafaranga mpimbano agera ku bihumbi 42 ubwo yishyuraga ibyo aguze.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite purake RAB 873 N, yageze ahitwa i Kirengeri mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango saa mbiri zishyira saa tatu z’ijoro tariki ya 05/01/2014 igonga uwitwa Munyentwari Daniel w’imyaka 51 y’amavuko ari kwigare ahita yitaba Imana.
Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 ifite purake RAC 928 F yavaga Kigali yerekeza Huye, igeze ahitwa mu Gatengezi mu mujyi wa Ruhango, imbere yayo haturuka moto yashakaga gukatira mu muhanda ujya Kinazi ariko itacanye itara ribigaragaza, igihe iyi modoka yafataga feri ishaka kuyibererekera nibwo yahise irenga umuhanda igarurwa (…)
Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture ifite plake RAB 043 P , yafatanwe imifuka ine y’urumogi mu ijoro ryo kuwa 03/01/2014 ubwo yari igeze mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma igana mu mugi wa Kigali.
Niyonzima Domitien bakundaga kwita Kadogo w’imyaka 34 y’amavuko na Sebera Thacien w’imyaka 58 y’amavuko barohamye mu kiyaga cya Kivu ku bunani tariki 01/01/2014 bari mu nzira bahindukiye bavuye kunywera ku musozi uri hakurya y’uwo batuyeho ntibabasha kongera kuboneka.
Impanuka yabereye mu mudugudu wa Karama mu Kagali ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza tariki 03/01/2014 ahagana saa moya za mu gitondo umugabo witwa Habakurama Epimaque wari kuri moto yagonze Ndayisaba Aron wari utwaye igare bajyanwa kwa muganga basa nk’abataye ubwenge.
Umugabo witwa Uwikwije Hussen w’imyaka 30 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Rugarama, Akagali ka Kanyangese mu Mudugudu w’Akazigo ho mu Karere ka Gatsibo ahita yitaba Imana.
Niyigena Béatha w’imyaka 18 y’amavuko waru utuye mu mudugudu wa Mweya mu Kagali ka Gahunga ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 2/01/2014 ngo azize ibiryo yagaburiwe na mugenzi we yamusuye ku munsi mukuru wa Bonane.
Indi nka yongeye kwibwa ibagirwa hafi y’urugo yibwemo, nyuma y’ukwezi kumwe gusa hatavugwa ubujura bw’inka bumaze igihe bukorwa mu karere ka Ngororero, mu ntara y’Uburengerazuba.
Abajura bataramenyeka batoboye inzu y’uwitwa Ntawusigiryayo Charles utuye mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nemba mu kagari ka Rwiminazi mu karere ka Bugesera maze bamwiba ihene ze enye.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari) bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko kurwanya impanuka no kugabanya amakosa yo mu muhanda bituma babasha kwiteza imbere kuko ngo icyo gihe nta bihano bacibwa, maze amafaranga bari gutanga nk’ibihano bakayakoresha mu mishinga ibateza imbere.
Hagumimana Vedaste w’imyaka 38 y’amavuko ari mu mabiko ya polisi nyuma yo gutema mugenzi we mu mutwe witwa Kageruka Jean w’imyaka 43 y’amavuko none akaba arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.
Mu rugo rwa Uwimana Eric w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza havumbuwe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kiri munsi y’igitanda nyuma y’uko hari hashize iminsi mike ikindi nacyo cyari iwe mu cyumba gihitanye abana be babiri.
Umugabo witwa Ndagijimana Francois ukora akazi ko gutwara taxi-voiture mu Mujyi wa Kigali ari mu maboko ya Polisi y’igihugu, ishami rya Gakenke nyuma yo gufatanwa ibiro 50 by’urumogi. Yagerageje gucika polisi ariko ntibyamuhira aza kuyishyira atabizi ubwo yafataga umuhanda werekezayo.
Mushumba Chrisostome w’imyaka 57, utuye mu mudugdu wa Murambi, akagali ka Nyamirambo, umurenge wa Karembo, akarere ka Ngoma, yakubise ifuni umwana we Mukamana Ernestine w’imyaka 26 amuziza ko yamubujije kugurisha isambu.
Nyuma y’igisasu cyaturikiye mu rugo rwa Uwimana Eric utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ndetse kigahitana abana be babiri tariki 30/12/2013 ubu yatawe muri yombi nyuma yo kuba yashakishwaga.
Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 wo mu mudugudu wa Karambo akagari ka Kubutare umurenge wa Mwendo yitabye Imana tariki 01/01/2014, azize kutishyura amafaranga y’isambusa n’inyama yariye kwa Musekera Vincent w’imyaka 62.
Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ingabo na police mu kagari ka Murama i Nyamata mu karere ka Bugesera tariki 31/12/2013 hatahuwe ingo zengerwamo kanyanga. Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 30 za Kanyanga na litiro 830 za melase yifashishwa mu guteka kanyanga.
Ntaganira Vedaste w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Rutobotobo mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata yafatiwe mu cyuho arimo kubagara ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinganye n’ibishyimbo.
Rukara Emmanuel w’imyaka 72 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagali ka Bugamba mu Karere ka Gatsibo, yiyahuje ibinini by’imbeba mu rukerera rwo kuwa 30 Ukuboza uyu mwaka ahita yitaba Imana.
Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Macenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred w’imyaka 22 na Ntibitonda Félix uzwi nka Felisi w’imyaka 29 bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Gasaka bakekwaho kwica abana b’abakobwa batatu bagakomeretsa n’undi w’umuhungu.
Mukarugwiza Mariya wo mu mudugudu wa Mucyamo mu murenge wa Kamembe amaze icyumweru kimwe abyaye avuga ko kuva umugabo witwa Senga w’umuturanyi we amuteye inda ngo atigeze amuba hafi ngo agire icyo yamufasha.
Ku mugoroba wo kuwa 30/12/2013 umuyaga udasanzwe wasenye amazu atandatu unangiza imyaka y’abatutage mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.