• Nyamata: FUSO yagonze abana babiri umwe yitaba Imana

    Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze abana babiri ubwo bajyaga ku ishuri maze umwe ahita yitaba Imana naho undi arakomereka bikomeye akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.



  • Nyamasheke: Umugabo yakubise umugore amuvuna ukuboko bapfa amafaranga 8000

    Tuyisenge Theoneste w’imyaka 38 y’amavuko wo mu dugudu wa Mujabagiro, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, yakubise unugore we Nyirambarushimana Beatrice w’imyaka 47 amuvuna ukuboko bapfuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8, uyu mugabo yashakaga ko banywera inzoga.



  • Rutsiro: Abajura bibasiye inzu itunganya umusatsi bibamo ibifite agaciro k’ibihumbi 430

    Siborurema Damien wari ufite inzu itunganya umusatsi (salon de coiffure) mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ararira ayo kwarika nyuma y’uko abajura bamucunze ku jisho adahari nijoro bakamwiba ibintu hafi ya byose byari muri iyo nzu byabariwe agaciro k’ibihumbi 430.



  • Rutsiro: Ibendera ryari ryibwe ku kagari ryabonetse nyuma y’iminsi itatu

    Ibendera ryo ku biro by’akagari ka Tangabo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro ryabuze mu ijoro rishyira tariki 07/01/2014, ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bakomeza kurishakisha riza kuboneka tariki 09/01/2014, ritoraguwe mu muferege.



  • Abaturanyi bitabiriye kuzimya inzu.

    Nyanza: Inzu n’ibiyirimo byahindutse umuyonga

    Bizimana Joseph w’imyaka 80 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kivumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza urugo rwe n’ibyari birurimo byafashwe n’inkongi y’umuriro bisigara ari umuyonga.



  • Bugesera: Umugabo yitabye Imana azize inzoga y’inkorano

    Umugabo witwa Bigirimana Samuel w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Bushenyi mu mudugudu wa Bukamba mu karere ka Bugesera, yitabye Imana nyuma yo kunywa amacupa atatu y’inzoga y’inkorano.



  • Zimwe muri grenade zinjizwa n

    Rubavu: Grenande eshanu zimaze gutahurwa zambutswa mu Rwanda guhungabanya umutekano

    Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zirahamagarira abaturage bose kugira amacyenga ku kintu batizeye cyise no gutanga amakuru mu gihe babonye abantu batazi, nyuma yo gufata ibikoresho bya gisirikare birimo grenade zigera kuri eshanu zagombaga gukoreshwa mu guteza umutekano mucye mu karere ka Rubavu.



  • Kanyanga yose ifatirwa mu karere ka Burera ituruka muri Uganda.

    Gatebe: “Abarembetsi” baturuka mu tundi turere ngo ni bo bahungabanya umutekano

    Abaturage bo mu murenge wa Gatebe, mu karere ka Burera, batangaza ko abacuruza kanyanga baturuka mu tundi turere duturanye n’akarere kabo babateza umutekano muke kuko bahanyura bagiye kuyirangura muri Uganda bafite intwaro za gakondo zirimo ibisongo, ibyuma, imipanga n’ibindi ngo kuburyo uwo bahuye bashobora kumugirira nabi.



  • Gicumbi: Inkuba yakubise umwana ahita apfa

    Mu mvura itari nyinshi bikabije yaguye kuwa 9/1/2014 mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 18 witwa Mukandayisenga Donatha ahita apfa.



  • Gahini: Umwana yapfiriye mu nzu ariko icyamwishe ntikiramenyekana

    Umwana witwa Ncunguyinka Patrice wari uri mu kigero cy’imyaka ibiri yapfiriye mu nzu mu ma saa moya z’ijoro rya tariki 09/01/2014, ariko icyamwishe ntikiramenyekana. Uwo mwana yarerwaga kwa nyirasenge utuye mu kagari k’Urugarama mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza ahazwi ku izina rya Videwo.



  • Gicumbi: Hatoraguwe umurambo ku kiyaga cya Muhazi

    Umurambo w’umusore w’imyaka 29 witwa Rusibana Leon Cariopi , kuri uyu wa 10/01/2014, watoraguwe ku kiyaga cya Muhazi mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi.



  • Huye: Hatoraguwe umurambo mu murima w’umuceri

    Mu gishanga cya Nyirakiyanzi ho mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, hatoraguwe umurambo w’uwitwaga Nzabarinda Celestin wari uzwi ku izina rya Gapenzi. Igice cyo hejuru cy’umubiri we cyari gitabye mu misitwe y’intabire y’umuceri.



  • Musambira: Haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo

    Mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Musambira, ho mu karere ka Kamonyi, haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo yiganjemo inka. Umwe mu babukora yatawe muri yombi atangaza ko amatungo biba bayajyana kuyagurisha.



  • Batatu batawe muri yombi hamwe n

    Nyamasheke: Batatu muri 11 bibye ibikoresho mu Bashinwa batawe muri yombi

    Abantu batatu muri 11 bibye ibikoresho mu kigo cya Sosiyete y’Abashinwa kiri mu karere ka Nyamasheke bagakomeretsa n’abazamu babiri mu ijoro rishyira tariki 7/01/2014, batawe muri yombi mu gitondo cya tariki 9/01/2014, ku bufatanye bwa Polisi yo muri aka karere n’abaturage.



  • Karongi: Hatoraguwe umurambo w’uruhinja

    Mu murenge wa Bwishyura akagari ka Kibuye mu karere ka Karongi kuwa gatatu tariki 08/01/2014 hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwavutse rudashyitse. Umurambo w’uwo muziranenge wari upfunyitse mu ishashi iri mu ikarito mu nsi y’umuhanda.



  • Kayonza: Umukozi wakoraga isuku mu bitaro bya Gahini yishwe n’amashanyarazi

    Niyitegeka Angelique wakoraga muri koperative yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza yapfuye ku wagatatu tariki 08/01/2014 yishwe n’amashanyarazi.



  • Rutsiro: Umukozi w’akarere yibwe moto ku manywa y’ihangu

    Moto y’umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Rutsiro, Muhimpundu Janvier, yibwe n’umuntu utabashije kumenyekana tariki 08/01/2014 ayivanye aho yari iparitse ku karere.



  • Nyanza: Yicishije mukase isuka bapfa amakimbirane

    Nteziyaremye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko yishe Mukabaganwa Alphonsine w’imyaka 48 wari umubereye mukase amukubise isuka mu mutwe ku mugoroba wa tariki 8/01/2014 ngo bapfuye y’uko amurogera abana.



  • Yemera ko yishe mukuru we kubera ko yahezwaga mu muryango.

    Rutsiro : Yishe mukuru we bapfuye amasambu

    Alfred Uwiragiye w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yishe mukuru we witwa Harindintwali Félix amutemye bitewe n’ubwumvikane buke bari basanzwe bafitanye bushingiye ku masambu.



  • Kabare: Umugabo yatwitse inzu y’umugore yari yarataye ahita atoroka

    Ngirabanzi bakunda kwita Kabandari wo mu mudugudu wa Matahiro mu kagari ka Kirehe mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza yatwitse inzu y’umugore yari yarataye ihiramo ibikoresho byose n’imyaka yari irimo.



  • Murundi: Umuturage arwariye mu bitaro bya Gahini nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

    Munyemana Jean de Dieu wo mu mudugudu wa Cyamburara mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza arwariye mu bitaro bya Gahini nyuma yo gukomeretswa n’imbogo tariki 07/01/2014.



  • Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y

    Gakenke: Gutanga ibihano ngo biri mu byatuma amarondo akorwa neza

    Mu nama y’umutekano y’akarere ka Gakenke yabaye tariki 08/01/2013, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deo yasabye abayobozi b’imirenge gucishaho akanyafu abaturage batitabira gukora irondo babaca amande ngo ni byo bizatuma bitabira gukora irondo.



  • Gakenke: Umwana yakubise nyina aramukomeretsa bapfuye amafaranga

    Nteziyaremye w’imyaka 21 utuye mu Mudugudu wa Cyumba, Akagali ka Karambo ho mu Murenge wa Karambo tariki 07/01/2014 yadukuriye nyina w’imyaka 63 witwa Ntawibarinkuru aramukubita ageza n’ubwo amukomeretsa amuziza amafaranga yamugurije.



  • Murama: Yafashwe ku ngufu yagiye kuvoma

    Umwana w’umukobwa w’imyaka 14,utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma avuga ko yafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 17 ku mugoroba wa tariki 07/01/2014 ubwo yari yagiye kuvoma ahitwa Mbonyi.



  • Urumogi Nyirashumbusho yafatanywe.

    Nyamagabe: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanywa ibiro 30 by’urumogi

    Nyirashumbusho Jacqueline w’imyaka 22 wo mu karere ka Rusizi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo gufatanwa ibiro 30 by’urumogi abikuye mu karere ka Rusizi abizana mu karere ka Nyamagabe.



  • Ruhango: Mukanyandwi bamusanze iwe yishwe anizwe

    Mukanyandwi Slyverie w’imyaka 51 y’amavuko wari utuye umudugudu wa Muhororo ya kabiri akagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, bamusanze mu nzu ye yishwe anizwe tariki 07/01/2014.



  • Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda bahise bahagera ngo bakurikirane iby

    Nyabihu: Imodoka 2 zakoze impanuka ariko nta wahasize ubuzima

    Muri santire ya Mukamira mu karere ka Nyabihu mu ikorosi riri aho umuhanda Mukamira-Ngororero uhurira n’uwa Musanze-Rubavu, habereye impanuka torotoro yari ipakiye icyayi igonga ivatiri ariko nta wapfuye.



  • Nyamasheke: Abajura bibye ibikoresho muri Sosiyete y’Abashinwa bakomeretsa n’abazamu

    Mu gicuku cy’ijoro rishyira itariki 07/01/2014, abajura bataramenyekana bateye ingando (chantier) ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke, biba ibikoresho birimo imashini isudira n’ikurura amazi ndetse bakomeretsa n’abazamu baharindaga.



  • Gicumbi: Umwana yarohamye mu mugezi ahita apfa

    Umwana witwa Debola Ishimwe w’imyaka 14 uvuka mu kagari ka Gaseke, umudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Mutete yarohamye mu mugezi witwa Muyanze ahita apfa.



  • Ndego: Umwana w’imyaka 10 yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri arapfa

    Umwana w’imyaka 10 witwaga Tuyishime Amiel wo mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Byimana mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri yitaba Imana.



Izindi nkuru: