Ngororero: Bane mu bakozi b’akarere batawe muri yombi
Abakozi bane mu Karere ka Ngororero batawe muri yombi n’inzego za Polisi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bakozi.
Avuga ko Niramire Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero na umunyamabanga we (secretary) Nikuze Clarisse, Nyirangirimana ushinzwe amasoko, na Muhawenimana Adelphine umutekinisiye ushinzwe ibikorwa remezo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa amakosa mu itangwa ry’amasoko.
Usibye Niramire Nkusi wafatiwe i Kigali akaba ari na ho afungiye, abandi bose bafungiye mu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero.
Icyaha kiramutse kibahamye bakaba bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka i
ibiri nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
police ikomezerezaho
bayje babafata pe
Nibyiza ubwo ubutabera bwakoze akazi bushinzwe ndabishimye,Bakurikirane n’ikibazo cy’isoko ryubakirwaga abaturage aho mu Ngororero ahitwa Birembo muri Sovu kuko abayobozi bafashwe batagikemuye!isoko rimaze imyaka irenga 4 bakambura n’abaturage bitewe n’amanyanga ya rwiyemeza mirimo hamwe n’abo bayobozi
Ahubwo hafashwe bake bakurikirane nabandi barimo na DAF bose bayogoje Leta
Hahahhh ubuse nibwo bakibona ko Niramire n,inshoreke ye Clarisse bayogoje Akarere na Leta!Muzambira mute ukuntu umusecretaire afite imitungo iruta iya ba Mayors ! Police bravo mukore akazi kanyu