Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yafunzwe

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru y’uko umwe mu bakinnyi ba filime akaba n’umunyarwenya, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yaba yarateye inda umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ufite imyaka 17, byarangiye afashwe arafungwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko Uwihoreye yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana.

Yagize ati “Ni byo yafashwe”.

Uyu mukobwa yumvikanye mu gahinda kenshi avuga ko yatewe inda na Ndimbati amushukishije ko azamuha akazi mu gukina filime dore ko yari umukozi wo mu rugo bikarangira ahubwo amusindishije, aramusambanya maze amutera inda y’impanga.

Uyu mukobwa avuga ko Ndimbati yanze gutanga indezo kugeza ubwo byabaye ngombwa ko atangaza ibyamubayeho.

Gusa Ndimbati yari yabwiye itangazamakuru ko ashobora kuba atari we wabyaye abo bana kabone n’ubwo yatangaga indezo ahubwo akaba atiyumvishaga impamvu uwo mukobwa yamujyanye mu itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Iyi nkuru y’uko NDIMBATI afunzwe na RIB iranshimishije kuko byongeye kunyereka ko turi mu Igihugu gifite ubutabera. IBINTU NTITUGASHAKE KUBIGIRA BITO KANDI BIKOMEYE KUGIRANGO RUBANDA RUGUFI RUBIGWEMO, OYA : (1) Birababaje kumva umusaza nkawe agambira gushuka no gusambanya abana bato kugeza abigezeho. (2) Birababaje kubona umusaza nkawe akora ben’ayo mahano, yarangiza agakurikizaho iterabwoba ririmo n’ihohoterwa yitwaje icyo aricyo “star & rich”. (3) Birababaje ko hakiri abantu (ie abaturanyi/abapangayi) bagambana n’abanyabyaha nkaba, umuntu agahohoterwa babibona kandi bazi cg se babona ukuri, bakabiceceka kubera indonke. Nabo bakurikiranwe, baryozwe ubuhemu bwabo kuko babikoze bakorera amafaranga. (4) Nsishigikiye uburaya ariko n’impamvu yabwo yakumvikana kuko niba uwo mwana w’umukobwa adatinya Imana, impamvu yo kubwirohamo yarihari. Bref, NDIMBATI kimwe n’abandi nkawe bafatirwe ingamba ziri serious ariko kandi zinarengera ubuzima bw’abana bavuka mur’iryo hohoterwa.

Advisor yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Nubwo abantu bo babona ko biba ari byiza.Uretse no gufungwa,abakora ibyo Imana itubuza bose bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.

gatera yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

ADN irabikemura. .. ahubwo ukuntu usobanutse ukaba wari utarayikoreshereza NGO umenye ukuri ndagusetse

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

ADN irabikemura. .. ahubwo ukuntu usobanutse ukaba wari utarayikoreshereza NGO umenye ukuri ndagusetse

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka