Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yafunzwe

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru y’uko umwe mu bakinnyi ba filime akaba n’umunyarwenya, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yaba yarateye inda umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ufite imyaka 17, byarangiye afashwe arafungwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko Uwihoreye yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana.

Yagize ati “Ni byo yafashwe”.

Uyu mukobwa yumvikanye mu gahinda kenshi avuga ko yatewe inda na Ndimbati amushukishije ko azamuha akazi mu gukina filime dore ko yari umukozi wo mu rugo bikarangira ahubwo amusindishije, aramusambanya maze amutera inda y’impanga.

Uyu mukobwa avuga ko Ndimbati yanze gutanga indezo kugeza ubwo byabaye ngombwa ko atangaza ibyamubayeho.

Gusa Ndimbati yari yabwiye itangazamakuru ko ashobora kuba atari we wabyaye abo bana kabone n’ubwo yatangaga indezo ahubwo akaba atiyumvishaga impamvu uwo mukobwa yamujyanye mu itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mubyukuri,nkurikije uko amakuru ahagaze ubu,ndumva nka Rwanda Investigation Bureou(RIB) yakora igenzura ryimbitse hagendewe kubusobanuro bwurega ndetse nuregwa hanyuma rero hagafatwa umwanzuro gusa utabangamiye urega arko nanone niba ndimbati yatangaga indezo ndumva nabugumamo uwahabwaga indezo abanabazamurwarana kwashiorkor.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Nkabafana ba ndimbati birababaje pe arko koko nimba icyaha cyimuhama abihanirwe. arko ntago twabyizera kuko ibintu nkibyo twagiye tubyumva kenshi. example nka device d cg igisupusupu. nawe rero Imana imube hafi pe

Eric nayituriki yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Igikorwa cyose gikozwe kigira ingaruka nziza cg Ingaruka mbi,bityo uwo Mugabo Ndimbati hakorwe igenzurwa ryimbitse kuko bishobora kuba ukuri cg ikinyoma.

Epaphras yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Kumufunga sicyo gisubizo sinayo ndezo izabatunga abo bana ahubwo nibafata DN bagasanga nibyo bamutegeke indezo ntibamufunge kuko noneho Babaho nabi kuko baba babaye imfubyi nuwo nyina abarere neza kuko ikibazo sukibyara Ahubwo nugupfusha Kandi biragaragara ko atari ubwambere ubonanye numugabo

Job yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Ubwose ko mwishimiyeko afungwa abo bana muzabarera ese uwo mukobwa wiriza atyo yiyorobeka murabona ari ubwambere abikoze ndavuga kuryamana nabagabo no ako ni akagambane barebe neza bakoreshe DN birasobanuka kandi kubyara sikibazo ikibazo nugupfusha gufunga ndimbati rero ndumva atari indezo iraba itanzwe ahubwo nibasanga aribyo bamutegeke kubatunga nibabagire imfubyi kuko ntacyo byaba bivuze nawe arere izo mpanga zigihugu kuko hari nabazibuze ok

Job yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Ubutabera bukore akazikabwo

Jado yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Niyo batapima ADN , abana ni ndimbati Musa Musa ,

Biziraguteba yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Iyondaya yo mumigina yemeye kumanika akaguru kuri ndimbati kandi ibiziko batangana nayo bayifunge cyngwa babyumvikaneho nkuko baribabigenje bareke kwitezabanu

Harorimana theophile yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Gusa bakagobye kunvikana haka baho kurera abana nibakoko Ari aba ndimbati kugirango hatabura uburenganzira bwabo Aho kumufungisha

Twagirimana noel yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

Gusa bakagobye kunvikana haka baho kurera abana nibakoko Ari aba ndimbati kugirango hatabura uburenganzira bwabo Aho kumufungisha

Twagirimana noel yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

ntakundi nibamukatire

niyonsenga edison yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

NDIMBATI : ARIKOSE KOKO UWO MUKOZI WO MURUGO BAHURIYEHE KEREKA NIMBA ARUWO YAKORESHAGA MURUGO IWE

Soline yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

iyonkuru yandimbati irasekeje kuko ndimbati umuntu kweri wumukinyi wafirime agakora ibyaha bimezebityoakwiyegukatirwa urumukwiye cyangwa agafasha uwomukozi yateye indahahhhhhhhha1 kurundiruhande irababaje??????? nimurebe icyo yakora umuntu ukina firime ahahahh yagakwiye kuba inta nga rugero

habyarimana eric yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

ibyo akina nukugako murimake ABA yikina uko ameze nukwitonda murwenya imana yo ibifata Ute? Satanic abifata Ute???!!?? Itonde

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka