Abantu 13 bakorana na ADF bafashwe bagiye kugaba ibitero by’iterabwoba i Kigali (Video)

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba aho bafatiwe mu bice bitandukanye bashaka guturikiriza ibisasu muri zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali.

Abo bantu Polisi yerekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ngo bari bafite umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali, nka Kigali City Tower (KCT), Downtown, Sitasiyo ya SP iherereye muri Nyabugobo n’ahandi.

Polisi yatangaje kandi ko iperereza yakoze ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryerekanye ko ako gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, bamwe bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu, bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye.

Mu bikoresho bitandukanye ako gatsiko kafatanywe harimo itsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho iby’ubuhezanguni.

Abo bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birindwi, birimo gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyagwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa n’abantu, gusenya inyubako cyangwa uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Umwe mu bafashwe, Hassan Mbaraga, avuga ko bari bafite umugambi wo kugaba igitero bakoresheje guturitsa ibisasu, mu rwego rwo kugira ngo bihorere ku bitero Ingabo z’u Rwanda zabagabyeho muri Mozambique, bakaza gufatirwa mu cyuho barimo kunoza umugambi.

Ati “Salim ahita atubwira ati gahunda ukuntu imeze, turashaka yuko igisasu tuzagifata tukagishyira mu gakarito k’amazi, twarangiza tukagerekaho n’ibindi bintu twaguze nka za papiye jenike cyangwa utundi tuntu two kugerekaho, noneho umuntu akakijyana akagishyira mu iduka muri firigo, n’iduka ngo ricuruza firigo hariya muri City Tower jye ntabwo ndizi”.

Ismael Niyonshuti, avuga ko yicuza ku byo yari agiye gukora kuko idini ya Islam itabashishikariza kwica abandi akaba ariho ahera avuga ko yigaya cyane.

Ati “Inama ya mbere nagira abantu ni uko mbere yo kugira icyo bakora, bagisha inama umutima kuko umutima wawe nta kintu ujya gukora uretse ko ubanza ku kuburira. Icya kabiri, ni bige idini yabo neza kuko ntabwo idini yacu idutegeka kwica cyangwa kugira nabi. Icya gatatu, ni babona umuntu wese ubashishikariza ibi bintu cyangwa ubIbaganirizaho bajye bamuvuga hakiri kare bataragera mu mazi abira”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bafashwe mu matariki atandukanye, gusa ngo nta mpamvu nimwe yatuma umuntu akora ibikorwa by’iterabwoba.

Ati “Uwo mutwe na wo bivugwa y’uko ufitanye amasano n’undi mutwe witwa ISS, bafatanywe ibikoresho bendaga gukoresha, bikaba bigaragara ko ari igikorwa bari bateguye ariko kikaburizwamo na Polisi. Twagira ngo tuvuge ko nta mpamvu iyo ari yo yose ishobora kuba yatuma ukora ibikorwa by’iterabwoba byo kwica abantu, kabone n’iyo wavuga ko ari imyemerere, n’iyo wavuga ko hari intambara muri Mozambique, kabone n’iyo wavuga ko u Rwanda rwoherejeyo abasirikare na Polisi, nta mpamvu yabyo, nta shingiro bifite kuko iterabwoba Ni iterabwoba”.

Ibikoresho bafatanywe birimo ibiturika
Ibikoresho bafatanywe birimo ibiturika

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, asaba abantu kutijandika mu byaha nk’ibi kuko ntacyo byabagezaho.

Ati “Isomo bararibona, nta kintu bageraho, nta n’icyo byabagezaho usibye kuba bifite ingaruka ziteye ubwoba, ingaruka mvuga ni izo gufungwa, ndetse ntabwo babigeraho kuko inzego z’ubugenzacyaha n’umutekano ziri maso”.

Igihano gito mu byaha bakurikiranyweho gihanishwa imyaka irindwi mu gihe igihano kinini muri byo gihanishwa imyaka 25.

Abaturage bakaba bashimirwa uruhare bakomeje kugaragaza bakorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo barusheho kurindirwa umutekano, no kuburizamo imigambi mibisha iba yateguwe n’abatifuriza amahoro u Rwanda n’Abanyarwanda.

Kurikira iby’aba bantu batawe muri yombi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu nibatagabanya ubwenge bucyeya abantu bakurana bitwaje ibyitwa idini n’imyemerere hazarinda bashira mu isi bagikora ibyaha n’amkosa bitari ngombwa.
Ese iyo umuntu aguhaye ikintu giturika ukacyacyira, Uba wumva kizabyara Inka? Ndatanga inama yo koroshya Inda no kugabanya ubuswahili

Jean Issa Jibril yanditse ku itariki ya: 2-10-2021  →  Musubize

U Rwanda rulinzwe na benerwo kandi barukunda baniyemeje kulwitangira bibaye ngombwa turabashimira ubudahwema bwanyu bwo guhora mudahumbya mukwiye gufashwa ngo Ejo bataduca muryahumy

Uwa Se Kalinda yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ese bavandi ibi byo ni ibiki? Gs Imana ishimwe pe! Congs kuri RIB and RNP.

Mfite igitekerezo cyuko buri gare ndetse n’inyubako zagakeiye kugira checking Point kko aba bakenya bageze muri KBS batumara.

Umupimyi w’ubutaka(0788805167) yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ngo baba barwanira Imana yabo Allah !!!Bakiyibagiza ko Imana itubuza KWICA,ndetse ikavuga ko "yanga umuntu wese umena amaraso y’undi" nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Umuntu wese ukora ibyo Imana itubuza,aba akorera Shitani.Kandi ntabwo azazuka ku munsi wa nyuma ngo abe muli paradizo ibikiwe abumvira Imana.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka