Umwana wa Gen. Ntawunguka uyobora FDLR yamushishikarije gutaha

Mukiza Willy Maurice ni umwana wa kabiri wa General Major Ntawunguka Pacifique ubarizwa mu mashyamba ya Congo mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mukiza Willy Maurice
Mukiza Willy Maurice

Yagiriye inama Abanyarwanda bakiri hirya no hino hanze y’igihugu kuza mu Rwanda bagafatanya kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Abanyarwanda bose bakiri mu mashyamba harimo na Data, bakwiye gushyira intwaro hasi bakaza tugafatanya kubaka igihugu. Mu Rwanda hari umutekano, amahoro ni yose, turakataje mu iterambere.”

Ati “Ubundi simba numva uburyo bakwingingira amahirwe ukayanga.”

Mukiza Willy Maurice afite mukuru we akagira na mushiki we umukurikira, bose uko ari batatu bakaba ari abana ba Ntawunguka Pacifique.

Mukiza yatse ijambo mu Nama y’Igihugu y’ Umushyikirano irimo kubera i Kigali ku nshuro ya 17, ashima Leta y’u Rwanda, atanga n’ubuhamya, abonerho no kugira inama urubyiruko bagenzi be.

Mukiza avuga ko n’ubwo se ari mu mashyamba ya Congo, Leta y’u Rwanda ngo ntabwo yatereranye abana be.

Ati “Igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije, dukora neza nk’abandi Banyarwanda bose, dufite umutekano, ntawe uturenganya, mbese mwatwitayeho nk’uko mwitaye ku Banyarwanda bose. Mu mashuri twarize, mukuru wanjye ndetse yize kaminuza arihirwa n’igihugu, arangije akomereza mu Bushinwa, ni ho arimo gukorera Master’s, nta cyangombwa yigeze yimwa, nta n’uwamubajije ngo ugiye he, mbese murumva ko twari tumeze nk’abandi Banyarwanda bose, hatitawe ko turi abana ba Ntawunguka Pacifique.”

Mukiza Willy Maurice yavuze ko mushiki we na we abayeho neza, ubu akaba arimo kwiga muri Ghana ibyerekeranye n’ubuvuzi (Pharmacy).

Mukiza na we arangije muri Kaminuza y’u Rwanda (College of Science and Technology Nyarugenge) mu byerekeranye n’ubwubatsi (Civil Engineering).
Arangije kwiga muri uyu mwaka akaba yishimira ko ubu ari umu enjeniyeri (Engineer) abikesha igihugu cyamuhaye umutekano kititaye ku wo ari we.

Ati “Mu rugo hari igihe tuganira tukumva bidashoboka ko dushobora kuba dufatwa kimwe nk’abandi kandi muzehe wacu ari umwe mu batakifuriza gutera imbere.”

Mukiza Willy Maurice agira inama urubyiruko bagenzi be ko bafite igihugu kibakunda kandi kibashyigikiye, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bihangira imirimo, bakora n’ibindi bitandukanye byabateza imbere, bigateza imbere n’igihugu muri rusange.

Yasabye urubyiruko kandi kwirinda abantu babajya mu matwi bakabashishikariza kwanga igihugu cyabo.

Mukiza Willy Maurice yijeje Perezida Paul Kagame ko bo nk’abana ba Ntawunguka Pacifique biteguye gukorera igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose bugiteza imbere.

General Major Pacifique Ntawunguka
General Major Pacifique Ntawunguka

General Major Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel ni we wagizwe umuyobozi w’agateganyo ku buyobozi bw’umutwe w’igisirikare cya FDLR, nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we wari umugaba w’ingabo (Etat Major) wa FDLR, akaba yaratoranyijwe n’abandi basirikare bakuru kugira ngo abe ayobora by’agateganyo igisirikare cy’uyu mutwe ubu uri mu bibazo bitoroshye.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.

Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atarumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.

Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.

Gen Kabarebe muri 2016 yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda na we ubwe bavuganaga n’abarwanyi bari mu mashyamba bafite imigambi mibi ku Rwanda, babumvisha gutaha kandi mu bo yashishikarije gutaha harimo Ntawunguka Pacifique udakozwa ibyo gutaha.

Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira?"

Undi na we ati “Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu, niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha."

Omega ucumbagira kubera ibikomere yavanye mu Rwanda, yageze muri Congo ayobora Sonoki yashinze itsinda ry’abakirisitu riyoborwa n’uwitwa Muzimangane ariko riza kwamaganwa na Lt Gen Mudacumura.

Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho kukiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.

Inkuru bijyanye:

Gen Pacifique Ntawunguka yasimbuye Gen Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR-FOCA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka