Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n’umupolisi
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari umuntu wataye amafaranga ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo, ikaba isaba uwayataye kuza kuyafata ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.
Itangazo Polisi y’u rwanda yashyize ahagaragara, riravuga ko ayo mafaranga yatoraguwe n’umupolisi wari uri mu kazi.
Polisi isaba uwumva ayo mafaranga ari aye, ko yagera ku cyicaro cyayo mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, cyangwa se agahamagara nomero 0788311155.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Polisi yacu ni inyamibwa pe!
Ni hacye cyane wasanga imikorere ishyira imbere inyungu za rubanda nk’uko RNP ibikora.
# @RNP,many thanks & keep it up.
# @KT,uku ni ukuranga si ukurangisha."POLISI IRARANGA..."
Murakoze.
Rwanda Police l love you!
Nabura nyirayo nyuma yamezi 6 bazayasubize uwatoraguye peeee
Bravo polisi yacu. Uwayatoraguye ni umuntu muzima pe! No muri ibi bihe cash yabuze!
Nkusabiye ijuru gusa. Uhesheje ishema bagenzi bawe bamwe na bamwe .......
Wow! I salute you, Rwanda Police.
May The Almighty Reward that honest policeman, and his immediate supervisors as well. Cheers!
Bagenzi ayo mafaranga nabura nyirayo mbaye nyisabiye hakirikare muyampe anfashe ndayakeneye pe.murakoze
Ndabona yabuzenyirayo nimuyame nigurire moto nayiterese yamake ndikarogi
Mu isi hari abantu beza b’inyangamugayo,nubwo aribo bakeya.Benshi iyo batoraguye amafaranga,baravuga ngo "Imana irabahaye".Millions nyinshi z’abantu bakora amanyanga,bariba,bakabeshya,bakanyereza imisoro,bakarya ruswa,ndetse bamwe bakica abandi kugirango bakire.Ariko Ijambo ry’Imana rivuga ko bene abo batazaba mu isi nshya izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Bibagirwa ko ejo tuzapfa tugasiga imitungo yose twarundanyije,ntiruzongere kubaho.Ntitukishinge ababeshya ku irimbi ngo tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.Bibiliya ivuga ko abumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.
@KT and @RNP,thank you for this info
But,it wld be betted if you also publish this announcement in foreign languages ie ENG and French which are internationnally used,so that foreigners can also get informed.
Thank you.