Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?

Nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze (Visi Meya) Ndabereye Augustin, atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa, ubu uwo mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana.

Uyu mugore arimo gukurikiranwa n'abaganga mu Bitaro bya Ruhengeri
Uyu mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro bya Ruhengeri

Ubwo uwo mugore yagezwaga mu bitaro bya Ruhengeri saa sita z’ijoro rishyira ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yatangarije Kigali Today ko uwo mubyeyi yagejejwe mu bitaro arembye cyane aho basanze afite n’ikibazo cy’ihungabana.

Muganga Muhire yagize ati “Ni byo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri mu ma saa sita y’ijoro ryakeye, twamwakiriye afite ibikomere mu gice cy’umutwe, twamwakiriye yahungabanye, arembye. Ariko abaganga bashoboye kumwitaho, ubu ari mu gice tuvuriramo abarwayi bagize ikibazo cy’ihohoterwa, kandi nkurikije uko tumusanze muri aya masaha, turabona atangiye koroherwa”.

Akomeza agira ati “Icyateye ibikomere kiragoye guhita usuzuma ugahita ukimenya. Icyo umuganga aba agomba kumenya, ni icy’ibikomere, naho ikijyanye n’icyabiteye bizamo inzego nyinshi, mu buganga buriya tugira urwego rukurikirana impamvu z’ibikomere.

Ariko uko ibikomere biteye, ni ibikomere byo ku ruhu ariko bidatoboye. Mu Kinyarwanda babyita ‛Mfunira’, aho ubona uruhu rw’umuntu ukabona ko rwahindutse, ko hari igikomere cyangwa se hari ububyimba, ariko ukaba utabona amaraso yavuye. Ubwo rero ibyo bikomere ni byo umurwayi afite kandi birababaza”.

Dr Muhire Philbert avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwita kuri uwo mubyeyi, yashyizwe ahantu hihariye akurikiranirwa bagamije kumurinda guhura n’abantu benshi kugira ngo ihungabana yagize rigabanuke.

Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yabwiye Kigali Today ko umugore wakubiswe na Visi Meya yagize ikibazo cy'ihungabana
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yabwiye Kigali Today ko umugore wakubiswe na Visi Meya yagize ikibazo cy’ihungabana

Ati “Kumuvurira aho hantu ni byo bitwereka ko uwo muntu yorohewe cyangwa arembye, ku buryo noneho dushobora no kumushyira muri sosiyete yavuyemo, mu bandi barwayi byaba na ngombwa akaba yanataha mu muryango we. Ntabwo twahita tumwohereza ngo ave mu bitaro, ari ibikomere by’umubiri bigaragara ntabwo yari kuba akiri mu bitaro, ariko ikiba gikomeye cyane ni ikibazo cy’imitekerereze. Ni byo tugikoraho. Uko tubona bigenda bijya ku murongo, nibwo dufata icyemezo cyo kumukura mu bitaro ariko ubu ntabwo aragera ku rwego rwo kuva mu bitaro”.

Abaturanyi ngo babuze uko batabara uwo mugore kuko ngo yakubiswe bamufungiranye

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, avuga ko yaje atabaye nyuma yo kumva urusaku kwa Visi Meya n’abana barira, ariko abura uburyo yinjira kuko igipangu cyari gifunze.

Agira ati “Twatabaye ariko duhera inyuma y’igipangu, kugifungura biratunanira kuko bari bifungiranye, ariko tukumva urusaku rw’umugore n’abana.”

Ati “Twakoraga ku nzogera iri ku marembo igasona, ariko tubura uwafungura. Icyatumye bihagarara ni uko Visi Meya yakubise ikiganza mu kirahuri cy’urugi akomeretse aza gufungura atwara imodoka ajya kwa muganga. Yasohotse yihuta afite n’ubwoba bw’abantu benshi bari ku marembo baje gutabara”.

Umukozi Kigali Today yasanze muri urwo rugo, usanzwe akora ataha, na we ngo akimara gutaha saa moya ubwo nyirabuja yari aje, ngo yamaze gutaha baramuhuruza bamubwira ko Nyirabuja ari gukubitwa.

Ikirahuri cyo ku rugi rw'inzu ya Visi Meya Ndabereye cyamenekeye muri ayo makimbirane
Ikirahuri cyo ku rugi rw’inzu ya Visi Meya Ndabereye cyamenekeye muri ayo makimbirane

Agira ati “Ubwo Mabuja yari ageze mu rugo mu ma saa moya, namuhaye umwana ndataha. Nabaye nkigera mu rugo abantu barantabaza ngo njye gutabara ngo Mabuja baramwishe. Naje mvuza inzogera yo ku marembo ariko tubura abadukingurira. Twabonye ‘Boss’ aje yiruka adusanga, bamwe muri twe tugira ubwoba turiruka afata imodoka agenda yiruka cyane ajya kwipfukisha tumenya ko yakomerekejwe n’ikirahuri.”

Akomeza agira ati “ Nahise niruka njya kureba ko Mabuja atapfuye, dusanga yakomeretse cyane kandi yababaye. None se umuntu bapfuye imisatsi kandi yari aherutse gusuka murumva atababaye? Si ubwambere barwana, bahora barwana nkabakiza ariko sinzi icyo bapfa”.

Abaturanyi b’uwo muryango baremeza ko bababazwa no kuba abo bakarebeyeho ari bo bari kugaragaza imyitwarire mibi, icyo bagasanga ari ikibazo kibakomereye.

Umwe muri bo ati “Aba bantu bahora barwana ntituzi icyo bapfa, hari ubwo tugira ubwoba ko umugore buzacya yapfuye. Twese byadukoze ku mutima, ndetse byabaye n’ikibazo muri karitsiye, kumva umuntu nka Meya uyoboye abaturage yakubise umugore. Ni ikibazo dufite gikomeye”.

Visi Meya Ndabereye Augustin yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we
Visi Meya Ndabereye Augustin yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we

Kugeza ubu uwo mubyeyi aho akurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, arwajwe n’umukozi we na bamwe mu bagize umuryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, ubwo yari mu bitaro bya Ruhengeri aho yari yagiye kureba uko ubuzima bw’uwo mugore buhagaze, yirinze kugira icyo atangaza ataramenya neza amakuru ya Visi Meya uri mu maboko y’ubugenzacyaha.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Visi Meya atawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nahanywe yakoze amakosa

Alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Abanyamakuru bo mu Rwanda ni abantu babi cyane,
Nk’uyu mugore wahohotewe uramwita umubyeyi yari yabyaye?
Ko nawe wasanga atoroshye cg ari gashoza-ntambara?

Divorce
Yihuse !

Eqoido yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Gusa,Uwiteka arengere uyu muryango. Umwanzi satani nta bwo aba yishimiye iterambere n’imibanire myiza y’imiryango.
Umwanzi sekibi yabagabyeho ibitero.
Mureke kuvuga byinshi kuko tuzi aho turi n’ibyatubayeho,aho tuzaba turi ejo n’ibizatubaho nta bwo tubizi.Paulo wo muri Bible at I" Njya gukora ibyiza ariko ibibibikantanga imbere".

Uwiteka aduhe guca bugufi no koroherana,naho guca urubanza nta bwo ari ibyacu,tubirekere Uwiteka n’ubutabera.

Bonaventure Gashunguru yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Mubyukuri tubabajwe n’umuyobozi ukubita uwo bashakanye ariko nanone mbabajwe n’abantu bakuru batubahana kuko biteye isoni n’ubwoba kuboona abantu bakuru bajya kukarubanda bagatukana.
NB tugomba kwihesha agaciro munvugo no mubyo dukora bikaduha kuba intashyikira muri byose.
V/mayar bamukatire urumukwiye batabereye.

Ruzima yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ahaaaaa birakaze,iki Gatagara nuko vis mayor atari shyashya kuko nubuyobozi bumukuriye wumvise ko ntako batamugenje bamwihanangiririza. Gusa biteye agahinda kdi ntibikwiye namba ubundi Mu muryango niho hantu hambere umuntu uwo ariwe wese yakagombye kugirira amahoro akanahishimira ariko satani niho ashinze ibirindiro muri iyi misi.ni ukwiragiza nyagasani naho ubundi ntibyoroshye

Umuhoza yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

pole sana Vice Mayor. abanyarwanda benshi bafite ibibazo byo guhubuka, kuvuga nabi, kutamenya kwakira abantu, gutukana, ...
reka duhere ahangaha murebe ukuntu abantu barimo gutukana bamwe bari ku ruhande rwumugore abandi ku rwumugabo kandi ntawe uzi uko byagenze ,
Muzajye muri bus iyo ariyo yose murebe ukuntu abagenzi batukana hagati yabo cyangwa se bagatuka abashoferi bapfa ubusa. Muzarebe abamotari ukuntu baba batuka abashoferi ngo babagendera nabi muzarebe muri za gereza ukuntu abafungwa bicazwa hasi kugirango bababare, muzarebe abapolisi bo mu muhanda ukuntu batunga intoki abashoferi nkaho bazibaguriye, ... ni byinshi.
iyo bigeze mu ngo rero abo bantu badukira abo bibaza ko barusha intege.

mutabare Johani uwamungu yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ahaaa!!!
Jye ndumva nifitiye ubwoba.
Ko wumvaga se byari bizwi ko bahora barwana.

Harya tuzajya duhurura ariko byageze iwandabaga!
Harya Governor ntiyavuze ko bari basanzwe Nazi ago makimbirane kandi ko uwo mugabo yagiriwe inama?
Iyihe se ko bagombaga kumweguza atara atarata agaciro!
Nubwo yarekurwa ndabona yasebye kandi asebeje n’abamugiriye ikizere bakamutora.
Uriya mugore nawe sindi kumushira amakenga:
Eee! Kugirango V/M yemere guhara umushahara nkuriya bahembwa n’ibigendana nawo byose:inzu,lampsum,...aho nyiyajengerejwe akageza aho nawe yahungabanye?
Ababishinzwe bakurikirane neza.
Akazi ko kabonetse abashaka umwanya bitegure kuko sinzi Nina umuyobozi wageze mu rwego two gupfuragura umugore imisatsi atatakarijwe ikizere.
Ku bwanjye ndabona ataragikwiye kwitwa umuyobozi.

Eddie yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Visi mayor ararengana,umugore yaramuhohoteye,nuko undi aritabara,Kandi kirazira nta mugore ukubita umugabo,namahano.bagore mwe nimureke gukubita abagabo!!!

Alex yanditse ku itariki ya: 31-08-2019  →  Musubize

Nawe biguteye isoni!
Buriya nawe Niko umeze tu !
Hagowe umugore wawe
Gusa ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi!
Nibyo byabaye kuri Uwo mubwa yo gatumba! Yahohotewe c nubwambere byari bibaye tuvuge c ko utazi amakuru neza ra,ukuri kwikibazo kurazwi ,Kandi Imana umenye ko itarenganya

Antoinette yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ariko Kigali today ko uwomugabo twiganye ari ikimuga ( akaguru kamwe kararemaye ) ubuzimabwe bwose agenda gahoro cyane kuko ntiyabasha no kwihuta. Ibyo mwandika ngo yasohotse yiruka ni ibiki ? Nonese ubumuga yavukanye akabukurana , yamaze gukubita umugore burakira ? Ibyago bigwira abagabo.

Manirakiza Albert yanditse ku itariki ya: 31-08-2019  →  Musubize

Njye narabakoreye murugo reka nkubwire ukuri ,mabuja yari imfura iyi ikarabye tu bimwe byajyaga biba akicecekera kugira ngo atiha rubanda none ibibyo byashakaga kumuhitana ariko mwabaye mute ,harya ngomuzajya mwemera ariko umuntu amaze gupfa ra? ,Nibwo muzajya mumenya akarengane kumuntu ,ye?

Honette yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Uwomutwa ko yahemutse!

Maitre yanditse ku itariki ya: 31-08-2019  →  Musubize

Wasanga Vice Mayor mu mushinja gukubita umugore wenda ariwe wakubiswe, dore ko abagabo biihagararaho cyane.
Umugore yabona amurembeje akajya kuryama mu bitaro kugirango agaragaze ikibazo. Muri iyi minsi umugabo ukubiswe ntahunge /kwahukana umugore amupangira imitwe yo kumufungisha cg akamwicisha

Innocent yanditse ku itariki ya: 31-08-2019  →  Musubize

Umva mbese ,buriya nawe Niko umeze ,wasanga nawe uwawe waramurembeje ,ariko ubwengebwanyu buba he ni mukibuno, buriya c ibyuvuga wabihagararaho ,ahubwose utekereza neza?
Ushobora kuba ufite ikibazo cyomumutwe kabisa ,ukeneye mental care rwose ,ntanubwo ushira mugaciro tu,izina witwa ntabwo rigukwiriye kabisa ntukwiye kwitwa innocent habe nagato ,na joriji ntabwo rigukwiriye rwose ,ukeneye ingando kimwe na vice mayor njye nturanye niyo famille Kandi scenario zose nagiye nzibonera ariko mwabaye mute abantu bikigihe ,ahubwo nawe bagufunge!

Tuyizere modeste yanditse ku itariki ya: 31-08-2019  →  Musubize

Komera Modeste, birashoboka koko ko uturanye ’iyo famille ariko anywhere ntabwo wapfa kumenya iby’umugabo n’umugore. Mbabajwe n’uko wababajwe n’ibyo innocent yanditse ariko mukwandika woweho wanditse nabi ntacyo wakosoye cyane kandi byashobokaga ko wamukosora utanditse ibibi kuriya. Mwese simbazi ariko ducyahane twubakana.
Murakoze ni Cyiza Theophile

Cyiza yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka