Rutsiro: Ihene yafunzwe iminsi itatu biyiviramo urupfu

Ihene ya Nyirahabimana Annonciata utuye mu mudugudu wa Rugote, akagari ka Shyembe, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yafunzwe iminsi itatu n’umukuru w’umudugudu izira ko nyirayo yasibye umuganda biyiviramo gupfa.

Uko uyu muturage abivuga, ngo umuyobozi w’umudugudu yamusanze mu rugo arwaye, amubwira ko atanga amafaranga ibihumbi bitanu by’uko yari yasibye umuganda. Akomeza avuga ko ngo yamusobanuriye iyo bitaba uburwayi, ubundi ngo ntajya asiba umuganda kandi ngo n’umuyobozi we yari azi ko atajya asiba umuganda.

Aganira na Kigali Today, Nyirahabimana yagize ati: “Yari azi kandi ko ihene atari iyanjye, ari iyo naragijwe n’umugiraneza ngo njye mbona agafumbire kandi akazanziturira. Yarayizituye arayitwara ndamureka kuko ntari mfite uko nabigenza. Nyuma y’iminsi itatu yarambwiye ngo nyitware gusa nsanga itakirya ngira ngo biroroshye, nyuma yaho nibwo yaje kumpfana.”

Nyirahabimana ahangayikishijwe n'uko uwo yari aragiriye amusaba ihene nzima kandi nta bushobozi afite bwo kuyibona
Nyirahabimana ahangayikishijwe n’uko uwo yari aragiriye amusaba ihene nzima kandi nta bushobozi afite bwo kuyibona

Uyu muturage yabwiye Kigali Today ko uwari wamuragije ihene nawe ngo yatangiye kumubwira ko azamwishyura ihene ye kuko ngo atigeze amumenyesha ko irwaye ngo bayivuze, akaza kumubwira gusa ko yapfuye, dore ko ngo yari atari yihutiye kumubwira ko umukuru w’umudugudu yayitwaye.

Umukuru w’umudugudu wa Rugote yemera ko ihene yayifashe hamwe n’izindi z’abari basibye umuganda. Akavuga ko aho bamariye kubona ko yarananiwe gutanga amafaranga yaciwe yahisemo kuyimusubiza. Yongeraho ariko ko ayimuha nta kibazo yari ifite.

Yagize ati “Iyo tugiye ku kagari mu muganda abantu bakabura kiba ari ikibazo. Ihene narayitwaye kimwe n’iz’abandi nyimarana iminsi itatu. Abandi bagiye baza kwishyura bagatwara izabo, we yazaga nta mafaranga azanye. Icyakora maze kubona ko yayabuze nta kundi nari kubigenza narayimuhaye.”

Abaturage batandukanye bo muri uwo mudugudu batangaje ko ayo mafaranga bacibwa batazi aho arengera. Umwe muri bo yagize ati “Nta gitansi baguha iyo uyatanze. Ayo bagusanganye ubaha ayo bakagenda. Nta mpamvu bumva keretse iyo ubahereje. Twiyobewe niba abayobozi bakuru babizi.”

Bamwe muri aba baturage baturanye n’umukuru w’umudugudu bavugaga ko ihene bari bafashe zose zakusanyirijwe hamwe, zikaba ngo zarararaga zirwanira mu nzu y’uwo mukuru w’umudugudu, bagakeka ko ari icyo cyahutaje ihene ya Nyirahabimana yahakaga, bikayiviramo urupfu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 16 )

mbububa mbibuba

KAMARI yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ariko bavandimwe basomyi banyarwanda hari ikintu ngirango mbabaze. Dukeneye igihugu cyiza aho umuturage yumva yisanzuye kandi ni nabyo abayobozi bakuru badushakira ariko abo hasi bakabavangira. Nk’iyi nkuru yo muri Rutsiro umuyobozi w’umudugudu afunga ihene y’umuturage ngo ntiyaje mu muganda kandi yari arwaye irambabaje cyane ariko kandi uyu muyobozi akwiye kuvaho kuko bino biba bidusebereza igihugu. Hakiyongeraho no guca abantu amafaranga atagira inyemezabwishyu. Abayobozi ba Rutsiro cyane cyane Mayor na Njyanama bafatanyije bategereje iki ngo bakjureho iyi nkundamugayo idusebereza imiyoborere?? Ibi bikanyibutsa irindi kosa rryabaye muri Rutsiro na none aho umuntu yashatse gufata ku ngufu umwari wigiriye kwiga, aho yashyikirijwe Polisi ngo nayo imushyikirize urukiko ngo agacibwa amande!!!!!!Iyi ni ruswa igaragara. Ntibibaho.http://www.kigalitoday.com/spip.php?article13435 Aka ni akagambane hagati y’umuyobozi w’ikigo n’uw’umurenge.Hacibwe umuco wo kudahana no mu bayobozi.

ABAYOBOZIBABIBAHANWE yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Mbanje gusuhuza mwebwe mwese muduha izi nkuru zo mugihugu muri rusange, kandi ndashimira aba bose bagerageza kwegera abanyamakuru bakababwira amakuru ,akenewe nkaya, gusa njyewe ndumva uyu nyirumudugudu wajyanye iyi Hene yayishyura, kuko intandaro niwe, iminsi itatu ayimaranye se wamenya gute ko atariho yakuye uburwayi? kandi ikindi si yuyu muturage ahubwo niya mugenzi we wayimutije kugirango imufashe kubona ifumbire, kandi umuyobozi agomba kwirengera ibibazo byabo ayobora cyaneko ariwe wabiteye, gufatira umutungo , siko gukemura ikibazo cyabuyobora. murakoze umunsi mwiza.

dodos yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka