Rutsiro: Ihene yafunzwe iminsi itatu biyiviramo urupfu

Ihene ya Nyirahabimana Annonciata utuye mu mudugudu wa Rugote, akagari ka Shyembe, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yafunzwe iminsi itatu n’umukuru w’umudugudu izira ko nyirayo yasibye umuganda biyiviramo gupfa.

Uko uyu muturage abivuga, ngo umuyobozi w’umudugudu yamusanze mu rugo arwaye, amubwira ko atanga amafaranga ibihumbi bitanu by’uko yari yasibye umuganda. Akomeza avuga ko ngo yamusobanuriye iyo bitaba uburwayi, ubundi ngo ntajya asiba umuganda kandi ngo n’umuyobozi we yari azi ko atajya asiba umuganda.

Aganira na Kigali Today, Nyirahabimana yagize ati: “Yari azi kandi ko ihene atari iyanjye, ari iyo naragijwe n’umugiraneza ngo njye mbona agafumbire kandi akazanziturira. Yarayizituye arayitwara ndamureka kuko ntari mfite uko nabigenza. Nyuma y’iminsi itatu yarambwiye ngo nyitware gusa nsanga itakirya ngira ngo biroroshye, nyuma yaho nibwo yaje kumpfana.”

Nyirahabimana ahangayikishijwe n'uko uwo yari aragiriye amusaba ihene nzima kandi nta bushobozi afite bwo kuyibona
Nyirahabimana ahangayikishijwe n’uko uwo yari aragiriye amusaba ihene nzima kandi nta bushobozi afite bwo kuyibona

Uyu muturage yabwiye Kigali Today ko uwari wamuragije ihene nawe ngo yatangiye kumubwira ko azamwishyura ihene ye kuko ngo atigeze amumenyesha ko irwaye ngo bayivuze, akaza kumubwira gusa ko yapfuye, dore ko ngo yari atari yihutiye kumubwira ko umukuru w’umudugudu yayitwaye.

Umukuru w’umudugudu wa Rugote yemera ko ihene yayifashe hamwe n’izindi z’abari basibye umuganda. Akavuga ko aho bamariye kubona ko yarananiwe gutanga amafaranga yaciwe yahisemo kuyimusubiza. Yongeraho ariko ko ayimuha nta kibazo yari ifite.

Yagize ati “Iyo tugiye ku kagari mu muganda abantu bakabura kiba ari ikibazo. Ihene narayitwaye kimwe n’iz’abandi nyimarana iminsi itatu. Abandi bagiye baza kwishyura bagatwara izabo, we yazaga nta mafaranga azanye. Icyakora maze kubona ko yayabuze nta kundi nari kubigenza narayimuhaye.”

Abaturage batandukanye bo muri uwo mudugudu batangaje ko ayo mafaranga bacibwa batazi aho arengera. Umwe muri bo yagize ati “Nta gitansi baguha iyo uyatanze. Ayo bagusanganye ubaha ayo bakagenda. Nta mpamvu bumva keretse iyo ubahereje. Twiyobewe niba abayobozi bakuru babizi.”

Bamwe muri aba baturage baturanye n’umukuru w’umudugudu bavugaga ko ihene bari bafashe zose zakusanyirijwe hamwe, zikaba ngo zarararaga zirwanira mu nzu y’uwo mukuru w’umudugudu, bagakeka ko ari icyo cyahutaje ihene ya Nyirahabimana yahakaga, bikayiviramo urupfu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 16 )

uwo muyobozi w’umudugudu akwiriye kubambwa!

kamili yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

birababaje ariko ntitugoma guheranwa niki
cyabaye uhubwo nukureba uko twafasha uyumuvandimwe
none nagirango niba hari uwabona umwirondoro wuyu muvandimwe akawonyoherereza kuri iyi Email yajye
kuko shaka kumufasha nkarebako namuguriri akandi gahene nubwo bwose katazamera nkiri ya yarafi murakoze
habonetse tephone namubona byamfasha murakoze

cynthia yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

rwose uwo mukecuru yishyurwe ihene ye.kdi uwo mukuru wumudugudu nawe nahanwe kubyo yakoze

shema yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Abayobozi nkabo bareze harenganurwe uwo mukecuru kuko ararenganye ndasabira uwo muyobozi kwishyura iyo hene nayo mafranga atagira inyemeza bwishyu bisobanurwe.

Aline yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Inzego z’ibanze zigeza ku baturange amabwiriza zishyiriyeho. Uwo mukuru w’umudugudu narihe iyo hene kandi iyi ngeso bagerageze kuyicikaho.

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

mwiriwe nge nifuzaga kumenya ukuntu nafasha uwo mubyeyi niba bishobaka ko namufasha kwishyura iyo hene kuko urabyumva ntabushobozi afite mumpeuburyo nshobora kumufashamo kurakoze

dany yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ibyo bintu Byeze Mubayobozi Binzego Zibanze. Usibye Nihene Umuntu Baramufata Yasibye Umuganda Bakirirwa Bamubungana Paka Bwije.Bashaka Ko Hari Icyo Abacyinga.

Nkurunziza Gerrard Djabir yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

ariko ibi ni ibiki koko! akarengane kazarangira ryari? none c niba yari arwaye yagirango abigenze ate?

charlotte yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

apuuuuu, twamaganyeb ihohoterwa ryakorewe iyo hene, ese ubwo uwo mukuru wu mudugudu uwamufata akamumaza gatatu afunze atarya, atanywa kandi atwite yabaho? yishyure uwo mukecuru ihene ye rwose pe. Bine ibyo ntitukibikeneye murwanda.
ese uwo mukecuru ubundi simbona yisaziye ubwo abasha kujya mumuganda.

keza yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Umva rero rwose uyu muyobozi yishyure ihene ya bandi rwose. Nyamara bakurikirane iki kibazo uriya muturage baramuhohoteye rwose.

gakwaya yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

uyu muturage yararenganye rwose,umukuru w’umudugudu arihe iyo hene kuko ntaho biteganijwe gufatira itungo ry’umuturage utishoboye nk’uwo!

Mike yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

uwo muyobozi w’umudugudu agomba kwishyura iyo hene y’uriya muturage yahutaje rwose

torsade yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka