Rusizi: Umunya-Turkiya wari ugiye kwibwa miliyoni 10Frw yatabawe n’inzego z’umutekano

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafatiye abagabo batatu mu cyuho, ubwo bari bagiye gushukisha w’Umunya-Turukiya, ikibuye cy’ikibumbano bamubeshya ko ari zahabu.

Nsabimana wafatanywe iryo buye yita zahabu yavuze ko yatangiye gukora akazi ko guteka umutwe afite imyaka 12
Nsabimana wafatanywe iryo buye yita zahabu yavuze ko yatangiye gukora akazi ko guteka umutwe afite imyaka 12

Abo batekamutwe bafashwe mu gihe biteguraga kumwaka miliyoni 10Frw nk’ikiguzi. Bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Abo batekamutwe kandi ngo bari bamaze imyaka irenga itatu bambura abaturage, babashukisha ibibuye babumbye, bavuga ko ari zahabu zasizwe n’Abakoloni bataburuye mu butaka.

Abafashwe barimo uwari utwaye icyo kibuye yitaga zahabu, uwari ushinzwe guhuza abo batekamutwe n’abakiliya ndetse n’umumotari wari ubazanye aho bagombaga guhurira n’umuzungu. Abandi babiri baburiwe irengero, kugeza ubu baracyashakishwa.

Ikibuye bafatanywe kibumbye muri “Bloc Ciment” bakagishukisha abantu bavuga ko ari zahabu.

Akimara gufatwa Nsabimana Louis Pacifique yavuze ko abisanzwemo kuva ku myaka 12 kandi ko ari akazi kamutunze kugeza ubu.

Agira ati “Aka ni akazi nk’akandi kose njyewe nakuyemo amafaranga menshi, ni yo antunze. Njyewe ndi umusore umeze neza aka ni akazi ngura ipantaro nziza nkarya neza. Kino kibuye bari kumpa miliyoni 10Frw, maze kugurisha ibindi 4 na kino cya gatanu.”

Ngiryo ibuye abo bita abameni bashukisha abaturage bakabatwara amafaranga
Ngiryo ibuye abo bita abameni bashukisha abaturage bakabatwara amafaranga

Nzayiramya Fabien, umuturage wo mu Murenge wa Giheke kimwe na bagenzi be basobanura, ko abo bantu babazengereje babasahura utwabo babashutse.

Ati “Hari nabo bajya bategera mu nzira. Hari uwo batwaye miliyoni 2Frw, (uwayamutwaye) turamufata tumugejeje kuri Polisi habura gihamya, ariko amafaranga yari yayoherereje mugenzi we arayirukankana, abo baba baraducitse.”

Ibrahim Ndagijimana ushinzwe gusemurira uwo Munya-Tturukiya wari uje kugura iyo mari, avuga ko ibikorwa nk’ibyo bishobora gutuma abagenderera u Rwanda n’abarushoramo imari bashobora kurutera icyizere.

Ati “Abantu turi kumwe ni abanyamahaga baba barashoye imari yabo mu gihugu bazi neza ko kirimo umutekano. Iyo umutesheje umwanya agaturuka i Kigali akirirwa mu bintu nk’ibi, bituma batera igihugu cyacu icyizere kubera abantu bake barimo abo nakwita abatekemutwe.”

Abo bagabo bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ishami rya Rusizi. Itegeko rigena ko icyaha kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu ndetse n’ihazabu ry’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3Frw na miliyoni 5Frw.

Yafashwe hakoreshejwe imbaraga nyinshi, aho yashakishijwe umwanya munini yihishe mu mirima y'ibyayi
Yafashwe hakoreshejwe imbaraga nyinshi, aho yashakishijwe umwanya munini yihishe mu mirima y’ibyayi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba CIP Innocent Gasasira, yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, ariko aboneraho n’umwanya wo kwibutsa abantu kujya bashishoza umuntu ubahamagariye ibyitwa imari

Ati “Icyo tuvuga cyane dukangurira bamwe mu baturage bemera gushukwa, urabona, kugira ngo umuntu aguhamagare ngo afite imari kuri telefone mutaziranye ukiruka ukajya kureba iyo mari. Wagombye no gutera intabwe ukamenya uwo muntu uwo ari we.”

Ikibazo cy’abatekamutwe bazwi nk’"Abameni" si ubwa mbere kivuzwe muri ako karere, cyiganje mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nibabafate barembeje abaturage.

uwineza jean baptiste yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Mumpere police zino numero bashakishe nabangaba kuko nanjye banyibye 50milles banshukishije ikibuye kimeze nkakiriya neza kdi nab i rusizi:abo ni james 0785813728 na claude 0787736034
Muraba mukoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

haha nanjye cyarambwiye ngo ni "korode wacuruzaga ama yinite"

liki liki yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka