RIB irashakisha Rutagengwa ukekwaho gutwika imodoka y’umuyobozi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rurirmo gushakisha Uwitwa Rutagengwa Alexis wo mu Karere ka Ruhango, bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.

Imodoka yari itarashya cyane ngo yangirike bikabije
Imodoka yari itarashya cyane ngo yangirike bikabije

Ibyo byabaye ku itari ki 05 Mutarama 2022 mu masaha y’igicamunsi, ubwo umuntu utarahise amenyekana bivugwa ko yaje yitwaje lisansi, akayisuka mu ngofero abagenzi bambara kuri moto agashyira munsi y’imodoka y’uwo muyobozi akarasa ikibiriti agahita aburirwa irengero.

Icyakora ku bw’amahirwe iyo modoka itarahise ikongoka kuko abaturage bahagobotse bakayizimya, bigaragara ko itangiritse cyane ariko ngo iri mu igaraje, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko we ari mu kazi nk’ibisanzwe.

Impamvu yo gukeka Rutagengwa ngo ni uko mu gitondo cy’uwo munsi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango burangajwe imbere n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, bazindutse basenyera uwo Rutangengwa kubera kubaka mu buryo budakurikije amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko Rutagengwa ashakishwa ngo abazwe ku byaha byo gutwika imodoka no gutanga ruswa.

Agira ati “Turacyamushakisha kugira ngo abazwe hanyuma ibizava mu iperereza nibyo bizaba bigize inyito y’icyaha. Uwamubona wese yatungira agatoki inzego za RIB na Polisi kugira ngo afatwe”.

Dr. Murangira agira inama Abanyarwanda muri rusange yo kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima ahubwo igihe batanyuzwe n’imyanzuro y’ubuyobozi ku rwego rumwe, bashora kwitabaza izindi ariko bakirinda kwihanira, kuko bivamo ibyaha bikomeye byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Agira ati “Inama ni rusange ku Banyarwanda bose, ni ukwirinda gukoreshwa n’amarangamutima, no kwihanira kuko ushobora kwihanira ukaba ukoze ibindi byaha byatuma ukurikiranwa mu butabera, kandi wiyambaje izindi nzego ushobora kurenganurwa”.

Gitifu Nemeyimana avuga ko kugeza ubu na we ategereje ko uwo ashinja kumutwikira imodoka aboneka ngo asobanure no ku byaha avuga bijyanye na ruswa, aho Rutagengwa yaba yaremereye umunyamakuru baganiraga kuri radio inyumva nkumve, ko yahaye abayobozi ruswa ngo batazamusenyera.

Iyo ruswa ingana n’ibihumbi 70 Frw ngo Rutagengwa yaba yarayahaye umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari ngo bazayageze kuri Gitifu w’umurenge, kugira ngo yubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyangombwa yari yaratse.

Nyamara ibyo Gitifu Nemeyimana arabihakana akavuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko atanazi uwo muturage, icyakora na Rutagengwa yemereye muri ayo majwi yafashwe, ko ataziranye na Nemeyimana, ibyo nabyo bikaba biri mu birimo gukorwaho iperereza ngo ukuri kumenyekane.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuntu wese ushaka icyangombwa cyo kubaka afashwa kukibona kandi mu buryo bwihuse, ku buryo ntawe ukwiye kubikora mu bundi buryo butemewe.

Habarurema avuga ko umuntu wese cyane cyane umuyobozi kuva kuri Mutwarasibo, iyo abujije umuturage kubaka igihe utujuje ibisabwa, ko byajya byumvikana neza bikiri mu ntangiriro kugira ngo kwinangira kutamubyarira igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka