Rubavu: Imodoka ebyiri ziragonganye
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Mu ma saa yine z’igitondo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster y’ikigo gitwara abagenzi cya Virunga, yakoze impanuka igonganye n’ikamyo ya Rubis itwara ibikomoka kuri peteroli, abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Iyo modoka ya Virunga yarimo iva mu mujyi wa Gisenyi yerekaza i Kigali ikaba yari ihagurutse saa yine zuzuye (10:00), ihura n’ikamyo ya Rubis itwaye lisansi bivugwa ko yabuze feri, imanuka yihuta cyane yinjira mu mujyi wa Gisenyi igonga iyo Coaster.
Ababonye impanuka iba bakeka ko ikamyo yabuze feri, naho abari mu modoka bakavuga ko hari abitabye Imana n’ubwo nta mubare uratangazwa, inkomere zikaba zajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.



Turacyabakurikiranira iyi nkuru
Ohereza igitekerezo
|
oooh! Izonkomere Imana izikizeryose
Imana ibigaragarize mububasha bwayo🙏🙏
Birababaje,ark Imana yahabaye kubonantamodoka nimwe yahiye kd hari niyari twaye petrol ark mudukurikiranire iyonkuru muzekuduha igisubizo.