RIB yafashe umugore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 16 Werurwe 2020 rwafashe umugore witwa Mukanzamuye Apronaria ukekwaho gusambanya abana babiri b’abahungu mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari yo, uwo mugore akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara muri Kayonza.

Icyakora yirinze gusobanura byinshi byerekeranye n’icyo cyaha n’uburyo cyaba cyarakozwemo, avuga ko bikiri mu iperereza.

Uyu mugore atawe muri yombi nyuma y’undi nanone witwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura watawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

RIB ivuga ko Nyiramfatahose yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye.

RIB ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abahungu n’ubwo ridakunze kumvikana cyane nk’irikorerwa abana b’abakobwa, ariko ko na ryo ririho kandi ko RIB itazihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa byo gusambanya no guhohotera umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa.

Ingingo ya 133 y’itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe arikose ababyeyi batihesha agaciro babaye bate rwose ndashimira rib ibona amakosa nkayo ikayahana mureke twiheshe agaciro tukagirira nigihugu cyacu muri rusange murakoze

niwemugeni rosine yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Abana babahungu natwe burya turahohoterya rib nikore akazikayope kandi abobagore bakanirwe cyane ni tite ikarongi

Urimumahoro tite yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

hhhhh, ntibyoroshye pe,isi
Irashaje, gusa Rib nihaguruke
Kuko nabahungu barahohoterwa.
Murakoze ni Rosine i musanze

Rosine yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Nkumuntu ubawakoze I kos a nkiryo aba akwiye guhantwa ariko mujye munibuka gukora ipereza neza kuko uwukwanze avugako wafashe umwana kungufu kuko aricyo gihano gikaze Rib irebacyane haringihe baba barengantwa mubyukuri mujye mukora ipereza rirambuye murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka