Umugore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya umuhungu w’imyaka 17

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Karongi rwafashe uwitwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura ucyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Amakuru Kigali Today ikesha RIB avuga ko Nyiramfatahose yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko kwa Nyiramfatahose bakunze kuhabona umwana bacyeka ko akiri muto bagacyeka ko anaharara.

Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irashimira abatanze amakuru yatumye ukekwa afatwa kandi inihanangiriza buri wese usambanya umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa ko itegeko ribahana kimwe.

Ingingo ya 133 y’itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Uwo mugore nibamureke kuko uwo muhungu nawenyine ntandero afite ! Kuberiki yubahutse kujyenda kuryamana n’umugore ! Mbe hamwe wosanga aruwo muhungu yaterese uwo mugore naho?
Kiretse iyaba uwomugore yari sugar mammy ! N’abahungu nabo si shyasha kubera basigaye bafite ingeso mbi yogutereta abagore ! Ahubwo uwo mugore usanga yagambaniwe !

NDIKUMANA ADOLPHE yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Abantu batinyuka gusambanya abana mbona ari abasazi kabisa

Liliane yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ark c tutabeshanyije kabantu batareba neza mwe murabona banobantu badakundana ikd kuba umukobwa aruta umuhungu ntibmvuzeko atamujyana mwibuke urukundo nimpumyi gayz tujye tugenekereza turejyere nabikundaniye iyaba arijye ndamukunda paka forever nuko ibyikigiye bisigaye byarabaye business wamusorewe nuba ikigoryi bakagufujyira umukunzi uzabona undi bigiye kbc thx

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Mubyukuri Bose nabana kuko ahubwo wanasanga uyumuhungu ariwe wamuterese murebe kumpande zombi umugore wa 25 nuwa 17afazari iyazakuba arinkumu Dada byarikumvikana naho umuhungu yashakaga kwigaragaza

Niyobuhungiro Ghad yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

nihashakishywe nabandi bangiza abana nkabo harihamenyerewe ko abagabo aribo basambanya abana babakobwa none nabagore barigusambanya abasore bakiribato irisenaryo niterambere niterambere ryumugore nakanirwe urumukwiye.

aimable yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ariko uwo mugore koko ntarengana nonese uwo mwana we utinyuka kurarana nunugore ubwo numwana nibasangase yarasanzwe abikora nokubandi biritwako yamusambanyije icyo nacyo gikwiye kurwbwaho

Muhayimana yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

uwo mugore rwose yakoze ibidakorwa ahanwe

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

uwo mugore rwose yakoze ibidakorwa ahanwe

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ntibyoroshye kbs

Nsabimana kagaragu Richard yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

UWO MUGORE ICYAHA NIKIMUFATA AHANWE .NKUKO AMATEGEKO ABITEGANYA

I.VINCENT yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Unga agahwa kari kuwundi karahandurik ubwose usanze arwo musore wamutesheje umutwe byagenda gt

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka