Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica Bella Shalom Uwase

Police y’igihugu iratangaza ko yataye muri yombi Hora Sylvestre, ukekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Shalom Bella Uwase mu cyumweru gishize.

Hora Sylvestre yafatiwe mu murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba tariki 30/03/2014 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Mpore Sylivestre wishe Uwase Bella yafashwe na Polisi mu karere ka Gatsibo.
Mpore Sylivestre wishe Uwase Bella yafashwe na Polisi mu karere ka Gatsibo.

Police itangaza ko Hora Sylvestre yagendaga ahindagura amazina bitewe n’aho agiye gutura. Uku gutabwa muri yombi kuje nyuma y’amasaha make nyakwigendera Shalom Bella Uwase ashyinguwe.

Uyu musore wari umukozi wo mu rugo iwabo wa Bella i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yari amaze imyaka 14 akora akazi ko mu rugo, akaba akurikiranweho kumwica tariki 26/03/2014 amukebye ijosi nyuma yo kwirukanwa muri ako kazi.

Uwase Bella Sallom yishwe n'umukozi wari umaze imyaka 14 akora iwabo.
Uwase Bella Sallom yishwe n’umukozi wari umaze imyaka 14 akora iwabo.

Iki cyaha Hora Sylvestre akurikiranweho gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 14 )

ariko koko ubu abakozi bo murugo amaherezo yabo azaba ayahe,uziko iyo umwe akoze ibibi ahesha isura mbi bose muri rusanjye.!uwowe ahanwe rwose kuko birarenze

alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

UMUNTU NKUWO WAKOZE AMAHANO NKAYO MWARI MUKWIYE KUMUHANA BYINTANGARUGERO NAWE AGAHANISHWA IGIHANO NKICYO YAKOZE IBYO BYACIKA MUGIHUGU KKO BELLA YABABAJE IGIHUGU CYANE CYANE NONGEYEHO NOKWIHANGANISHA UMURYANGO WE IMANA IBOROHEREZE AGAHINDA UYUMUGABO ABATEYE

alis yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka