Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica Bella Shalom Uwase

Police y’igihugu iratangaza ko yataye muri yombi Hora Sylvestre, ukekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Shalom Bella Uwase mu cyumweru gishize.

Hora Sylvestre yafatiwe mu murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba tariki 30/03/2014 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Mpore Sylivestre wishe Uwase Bella yafashwe na Polisi mu karere ka Gatsibo.
Mpore Sylivestre wishe Uwase Bella yafashwe na Polisi mu karere ka Gatsibo.

Police itangaza ko Hora Sylvestre yagendaga ahindagura amazina bitewe n’aho agiye gutura. Uku gutabwa muri yombi kuje nyuma y’amasaha make nyakwigendera Shalom Bella Uwase ashyinguwe.

Uyu musore wari umukozi wo mu rugo iwabo wa Bella i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yari amaze imyaka 14 akora akazi ko mu rugo, akaba akurikiranweho kumwica tariki 26/03/2014 amukebye ijosi nyuma yo kwirukanwa muri ako kazi.

Uwase Bella Sallom yishwe n'umukozi wari umaze imyaka 14 akora iwabo.
Uwase Bella Sallom yishwe n’umukozi wari umaze imyaka 14 akora iwabo.

Iki cyaha Hora Sylvestre akurikiranweho gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 14 )

Iyi nkuru yarambabaje cyane, uyu mwicanyi ntabwo yarakwiriye gufungwa rwose kuko azaba arya ibyo atakoreye,aryama....nawe niyicwe.

tata beby yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

uyu muntu bamuce ntakitwe umunyarwanda

alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

ahaa imana yaduhaye imitima ariko uwo we yawuhawe na satani, mwamwije nkuwo muramufunga koko ntimuzi ko hariho umugani uvugango urugo rubi rurutwa nagereza, none koko agiye kujya arya akaryama nakyo yakoje iwabo bamusure umugore amurebe koko,niba byabaye ngobwa ko afungwa bamushyize nibura mu mwobo urimo amazi akonje,nihagire umusura ndabona irirwo rumukwiye.

janetkansiime yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

nabambwe yaraduhekuye peeeeeeeeeeee kumufunga ntibihagije habe namba amarira yeteye ababyeyi abana urungano umuryango nyarwanda muri rusange none ngo kumufunga ntabikwiye peeeeeee bashaka ikindi gihano kimukwiye ndetse mubona azabona ijuru koko mbega umugome

muhire ferguson yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ababyeyi biratugoye kubyakira icyakora ahanwe by’intangarugero naho gufungwa burundu se ntazaba arya! Mana wakire Bella mu bawe.

alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

ndunva njyewe uyu muntu wishe uyu mwana yahanishwa igihano cyu rupfu kuberako cyavuyeho bazamujane ahantu ha wenyine azapfe atabonye uwo bavugana

ikindi ndasabako habaho fondation yitwa izina ryuyu mwana
cangwa ajya yibukwa mugihugu cyose nkumwana wazize ubusa

yishwe nu mukozi wo murogo bizatwigisha byinshi kubakozi dusiga murugo

mparirwa pascal yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

mugihugu cya ARABIA SAUDITE ntabajura bahaba.ntushobora kubyamera. uti bigenda bite . umujura ufashwe itegeko ryabi rimuhanisha kumuca ikiganza yazongera bakamuca ikindi kiganza . urumva ko arigihano kiruta gufunga burundu kuberako ubutaha ntashobora kubona icyo yibisha. kandi nikimenyetso azahorana igihe cyose kigahora kimutera ipfunwe. umwicanyi nawe igihano kimukwiriye nukwicwa kuko iyo umukatiye urwa burundu nihahandi aba agiye kurya ibyatavunikiye kandi wenda hanze yaryaga ibyo abiriye ibyuya.Hazakorwe kamarampaka(Referandum) yo kumenya abifuza nabatifuza ko icyo gihano gisubizwaho.Kandi impamvu ubwicanyi bwiyongera nukuberako abo baruharwa baba bazi agahano bari buhanishwe.kuribo babona kogufungwa burundu arigihano gito . Inteko ishinga amategeko yari ikwiye kwiga kuriki kibazo , kimwe nuko yiga kubindi bibazo bidakomeye cyane ugereranyije nicyo kwica . nko guharika,ubutinganyi nikibazo cya divorces .

R.S. yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Akwiye gupfa gusa

willy yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ariko mana weeeeeeee nnkubu abanyarwanda tuzageza he no kwicana urwagashinyaguro wa muhungu we gufungwa burundu ntibigukwiye uwagykeba nibura kurutoki nawe ukumva uko biryana. agahinda karanyishe weeee mana mfasha

mutunge yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ayo namahano kweli iyo niyo neza abituye nigihe bamaranye
ntakwiye kurebana nabantu kuko umutima we si uwakimuntu

fafa yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

NAWE AKWIYE GUFUNGIWRA MUKATO KA BUNDU KUKO MU RWANDA BAKUYEHO ITEGEKO RYURUPFU KDI TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

kumufunga gusa ntibihagije ahubwo babanze bamukubite, ubuse bazamufungira ahafungiye abandi koko? yarakwiye gufungirwa ahantu hatagera abantu kuko yakoze ubugome budakwiye gukorwa numuntu.

john yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka