Nyaruguru: Gitifu w’Akarere na Division Manager bafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.

Ku rubuga rwa twitter, RIB ivuga ko bombi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye harimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbere ya byose Turashimira ubugenzacyaha n’abandi bafatanyabikorwa mukomeje kureberera igihugu cyacu muri ibi bihe turimo,gusa mboneyeho gusaba abayobozi bacu basigaye kurushaho kwirinda no kwitwararika buzuza inshingano zabo nkuko babisabwa badategereza inyungu ku giti cyabo bityo byadufasha kubaka u RWANDA rwacu .
2.Baturarwanda mutinyuke mutange amakuru ku gihe
3.murakoze dutegereje amakuru y’ubugenzacyaha

Niyomugaba sauda yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka