Nyaruguru: Gitifu w’Akarere na Division Manager bafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.
Ku rubuga rwa twitter, RIB ivuga ko bombi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye harimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.
Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbere ya byose Turashimira ubugenzacyaha n’abandi bafatanyabikorwa mukomeje kureberera igihugu cyacu muri ibi bihe turimo,gusa mboneyeho gusaba abayobozi bacu basigaye kurushaho kwirinda no kwitwararika buzuza inshingano zabo nkuko babisabwa badategereza inyungu ku giti cyabo bityo byadufasha kubaka u RWANDA rwacu .
2.Baturarwanda mutinyuke mutange amakuru ku gihe
3.murakoze dutegereje amakuru y’ubugenzacyaha