Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
Niyitegeka Samuel, kuva ku wa 21 Kanama 2015 afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4, mu Mudugudu wa Rugabano mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.
Uyu musore w’imyaka 26 ngo yafashwe n’abaturage ubwo umwe muri bo ngo yamusanze mu nzu arimo guhohotera umwana, akavuza induru abaturanyi bakaza bakamufata bakamushyikiriza inzego z’umutekano.
Umwe mu bamwiboneye avuga ko yabanje kuyoberwa aho uwo mwana ari akaza guhengereza mu cyumba cya wa musore akamubona yamwambitse ubusa na we abwambaye yamushyize mu maguru ye.
Agira ati “Nari nayobewe aho umwana wacu ari namushatse namubuze nza guhengereza mu idirishya ry’a Niyitegeka bakunda kwita Wakwetu nsanga yambitse umwana ubusa na we yambaye ubusa yamushyize mu maguru turwana mumwambura ariko andusha imbaraga mpamagara abaturanyi baramufata”.
Niyitegeka ukekwaho gukorera ibya mfura mbi uyu mwana w’imyaka ine, ahakana yivuye inyuma ko yakoze iki cyaha akavuga ko abaturanyi be basanzwe bamwanga.
Agira ati “Abaturanyi banjye basanzwe banyanga ibyo bavuga ni ukumbeshyera, uriya mwana ntawageze iwanjye, gusa n’ubundi abana basanzwe banyikundira bigatera abantu ishyari.”
Wakwetu avuga ko ibi bimubayeho mu gihe yateganyaga kubaka urugo ku itariki ya 16 Nzeri 2015.
Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzumwa barebe niba koko yahohotewe, mu gihe Wakwetu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje niba koko uwo mwana yarahohotewe uwo musore akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
BIRABABAJE.IRYO SHYANO RIZABIRYOZWE.