Nyamagabe: Umwarimukazi yiyahuye nyuma yo kubeshywa akazi bakamwiba

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26, wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.

Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro
Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé Claude, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili.

Gisaza avuga ko uyu mubyeyi yaherukaga ku ishuri ku munsi wo kuwa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ubwo yari aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yiyahuye, ubwo umugabo we yari agiye kugura amata y’umwana wabo ukiri mutoya.

Uyu muyobozi w’ishuri St Kizito yabwiye Kigali Today ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Mbere y’uko uyu mubyeyi yiyahura, bivugwa ko hari ibaruwa yasize yandikiye umugabo we, aho yamumenyeshaga ko amakunda cyane ko ndetse n’aho agiye azakomeza kumukunda, ariko ko ibyamubayeho (umugore), bitamwemerera gukomeza kwitwa umugore we.

Soma ibaruwa bivugwa ko yanditswe na Christine irikujije, mbere y’uko yiyahura:

Amakuru yo kwiyahura kwa Irikujije kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we wemeje ko yiyahuye akoresheje igitenge.

CIP Twajamahoro kandi yabwiye Kigali Today ko uyu mubyeyi ari we wasize yandikiye umugabo we urwandiko.

Yavuze kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’amafaranga abo bambuzi baba bibye uwo mubyeyi, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ababashuka babasezeranya ubukire bwihuse, kandi bakajya batanga amakuru hakiri kare igihe hari aho babikeka.

Irikujije yari yarashakanye na Bernard Rukundo, bakaba bari bafitanye umwana umwe wari utaruzuza n’umwaka.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kigeme, biherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe iperereza rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

N’ukuri jye n’ubu amarira ari kubunga mu maso kandi nshaje, uyu mwana muto ibyamubayeho mwimugaya abenshi byababaho, ntituragera aho Satani atageza imyambi.Gusa abo batekamutwe bareze nanjye bangezeho bashaka guca mu kizami nari nakoze ariko mbabera ibamba bantuka ibitutsi byinshi kandi bibi. Mama umugabo we niyihangane nubwo kubyakira bigoye Ku Bantu bari bageze mu gihe cy’urukundo rudasanzwe. Imana imwakire.

Mbonyumugenzi Olivier yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Njye mba numva nta gisobanuro naha umuntu wese wiyahura kuko ni ubugwari bukabije. Bene aba bantu kenshi usanga ari babandi batazi kubana n’abandi cyane cyane ko uramutse uri umuntu uzi kubana n’aandi mu byo muganira wasanga hari abakurusha ibibazo ndetse ukabihanganisha kandi nawe wumvaga urembye. Inama nagira buri wese ni ukutigunga no kudaheranwa n’ikibazo iki cyangwa kiriya waba uhuye nacyo. Bitari ibyo wasanga ingogo zagaramye muri buri kona ry’umuhanda! Mwibaze namwe umuntu wize amashuri angana kuriya akanaba umurezi en plus! C’est pas facile du tout.

Marshall yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Mwiwe neza banyarwanda banyarwandakazi nukuri inzego zibishinzwe zikwiriye kujya zifatira abo batekamutwe bahamagara abantu ngo babahe akazi kuko nibyo bituma bamwe bananirwa kwakira ibyababayeho bakiyahura ,urugero Gewe bampamagaye bambwirako nahawe impano na Madame President wa Repuburika ya 8000000frw ngo Telephone yange yitwaye neza ntabibi bivugirwaho,ngo mbitse kuri Sim card ibihumbi 100000f ngo bamfashe .icyogihe iyo mbikora baribuhite bayatwara ntashobora kwihangana nange nkiyahura inzego zishinzwe kurwanya abobantu zige zibaha ibihano bikomeye nuwateganyaga kubikora acike intege ,Kandi umugabo yihangane kwisi Niko bigenda azagire ubutwari bwokurera urwo rwibutso rwe Mwihangane.

Dukuzumuremyi Bertin yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Arko nukuri isi igeze kure PE koko abantu kwiyambura ubuzima kweli ese yumvaga nyuma yibibazo ubuzima butakomeza ! Mu isi turageragezwa arko Hari igihe ibibazo bizashira tukabaho amahoro ubiziraherezo nta rupfu no gupfusha kd twumve ko Hari umunsi tuzataha ahataba ikibi na kimwe nta mpamvu yo kwisarura ka tujye dutegereze idusarure murakoze RIP kuri Justine gsa byose Ni ubucyene arko tujye tumenya kwiyakira thx!

Ladislas yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Arko nukuri isi igeze kure PE koko abantu kwiyambura ubuzima kweli ese yumvaga nyuma yibibazo ubuzima butakomeza ! Mu isi turageragezwa arko Hari igihe ibibazo bizashira tukabaho amahoro ubiziraherezo nta rupfu no gupfusha kd twumve ko Hari umunsi tuzataha ahataba ikibi na kimwe nta mpamvu yo kwisarura ka tujye dutegereze idusarure murakoze RIP kuri Justine gsa byose Ni ubucyene arko tujye tumenya kwiyakira thx!

Ladislas yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Arko nukuri isi igeze kure PE koko abantu kwiyambura ubuzima kweli ese yumvaga nyuma yibibazo ubuzima butakomeza ! Mu isi turageragezwa arko Hari igihe ibibazo bizashira tukabaho amahoro ubiziraherezo nta rupfu no gupfusha kd twumve ko Hari umunsi tuzataha ahataba ikibi na kimwe nta mpamvu yo kwisarura ka tujye dutegereze idusarure murakoze RIP kuri Justine gsa byose Ni ubucyene arko tujye tumenya kwiyakira thx!

Ladislas yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

mana ukunda abanyarwanda turagusabira kumana ark turusheho gukunda ubuzima bwcu kandi twirinde abadshuka ndikayonza

mukiza kizito yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Nukuri abasenga musengere abanyarwanda. kwiyanga no kwanga ubuzima bwabo bireze muri iyi minsi. kwiyahura no kubigerageza ni ikibazo gikomeye. Ese abantu babihiwe n ubuzima kugeza ubwo bahitamo kubwiyambura? Jya wubaha ubuzima ubugiriye kubaha uwabuguhaye, kandi wizere ko niba uyu munsi bitameze neza ejo byaguhira ubuzima bugakomeza.

Edouard yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Uyu mudamu aratubabaje twese.Umugabo we niyihangane.Statistics zerekana ko abantu biyahura bagera kuli 1 million buri mwaka,harimo ibihumbi 200 biyahura bikanga.Ababikora biyahuza imbunda,umugozi,uburozi,amazi,etc…Hafi ya bose babiterwa n’ibibazo bafite.Gusa tuge tumenya ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,nta kibazo na kimwe kizabamo.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu.Ariko iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abakora ibyo itubuza,hamwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake Imana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Mushobora kwemeza ko ariwe wanditse ruriya rwandiko?

semusambi yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka