Nyamagabe: Umwarimukazi yiyahuye nyuma yo kubeshywa akazi bakamwiba

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26, wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.

Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro
Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé Claude, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili.

Gisaza avuga ko uyu mubyeyi yaherukaga ku ishuri ku munsi wo kuwa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ubwo yari aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yiyahuye, ubwo umugabo we yari agiye kugura amata y’umwana wabo ukiri mutoya.

Uyu muyobozi w’ishuri St Kizito yabwiye Kigali Today ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Mbere y’uko uyu mubyeyi yiyahura, bivugwa ko hari ibaruwa yasize yandikiye umugabo we, aho yamumenyeshaga ko amakunda cyane ko ndetse n’aho agiye azakomeza kumukunda, ariko ko ibyamubayeho (umugore), bitamwemerera gukomeza kwitwa umugore we.

Soma ibaruwa bivugwa ko yanditswe na Christine irikujije, mbere y’uko yiyahura:

Amakuru yo kwiyahura kwa Irikujije kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we wemeje ko yiyahuye akoresheje igitenge.

CIP Twajamahoro kandi yabwiye Kigali Today ko uyu mubyeyi ari we wasize yandikiye umugabo we urwandiko.

Yavuze kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’amafaranga abo bambuzi baba bibye uwo mubyeyi, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ababashuka babasezeranya ubukire bwihuse, kandi bakajya batanga amakuru hakiri kare igihe hari aho babikeka.

Irikujije yari yarashakanye na Bernard Rukundo, bakaba bari bafitanye umwana umwe wari utaruzuza n’umwaka.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kigeme, biherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe iperereza rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Aho isi itugeze,si heza!Tugeze aho umuntu atakibasha kwihanganira ibimubayeho koko!Mana dutabare.

NEMEYIMANA Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

UKOBYAGENDAKOSE NTAMPAMVU YOKWIYAHURA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Birababaje peee!%%%njye umutima wanjye umaze kubora kubera ibyonumva,ibyombona,isi nimbi pee,gusa nundi wese ntugatinye uwomubana kukigukomereye cyose,mubwire nashaka akugaye kuko,nawe numuntu

Grace yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Yooooooo sha isi igeze habi kabisa pe!! gsa twihanganishije umugabo we ndetse numuryango muri rusange bihangane kabisa kuko nawe buriya bamunaniye kubyakira gusa uwo mwana ateye agahinda kabisa usigaranye na se gusa!????

ISHIMWE Kevine Fern yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ibi bintu biteye agahinda nubwoba bwinshi.gsa mere Rest in peace may Allah receive your soul

Shammy yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ariko muzabeshya abanyarwanda kugeza ryari🤔?? Hari umunyamakuru wahageze ngo akore iperereza yumve Christine yazize amagambo yavuze avuga urupfu rwa Kizito akaruhuza n’ikigo yigishamo cyitiriwe Mutagatifu Kizito. Niko guhita nawe bamwivugana. Ushaka inkuru nyayo kuri ibyo ambaze

Nikokuri yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Aliko nkawe uvuga ngo nawe bamukoze nka kizito urabona umuntu ufite umwanya would kugilira nabi abantu nkabaliya alinde? Ahubwo se kutekereza bhafi cyane baliye uretseko Bali abanyarwanda urabona alibantu ki Bo kugendaho? Mwaretse imitima mini Koko ko bizajya bibagaruka? Muzigarura ntawubinginze,naho imitima mini ngirango nibyo mwavukanye ntaguhinduka .kuba mutanabona ibibakorerwa ntavangura mwararangiye gusa

Bibi yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Yoooo mbega ibibazo,isi nimbi kweri.kwiyakira byamunaniye.mbabajwe nukuntu yavuze ngo ibyo yakoze nti bimwemerera kwitwa umugore wuriya mugabo Kandi atariwe wabikoze ahubwo arababimukoreye😭 kabone niyo bamusambanya nta byo yahisemo.Imana y’irwanda nitabare abanyarwanda tugeze habi.

Angel yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Nukuri Nyagasani nafashe abasigaye. Gusa ngewe mbona RURA,MTN na RIB bafatanije iki kibszo cy’abatekamitwe cyuranduka burundu tukagira umuryango nyarwanda utekanye. Kuko izi nimero ziduhamagara zitubeshya zifite abo zibaruyeho kauri ID ikindi Niyo bajugunya Simcard,hari abo baba baherutse kuvugana,yewe hari na Serial number za phones bakoresha. Ubu koko babura iki ngo hafatwe abatekamutwe? Ubu igihugu ntigohombye umurezi koko?

Nsenga yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

None se niba iyo baruwa yayanditse kugahato?
Abamwibye Cg undi witwaje ibyamubaye ho kumpamvu zabo bamuhitana nabo uretse kwiyahura bishiboka. Abari bamwibye bashobora kuba batarasibye amayira yo gufatwa kandi nari bazi aho uwariraya kubafatusha aba banamuzi neza uroye. Abaperereza bazashishoza i muzi buriya ...

SHYAMBA yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi arambabaje cyane nubwo ibye byarangiye gusa ndamugaye kuko ababaje abantu ababaje umuryango ateye umugabo agahinda à size umwana wuruhinja yonsaga uzakura yumvako nyina yamutaye kubera ibyisi amafaranga laptop zije ejo byose yari kongera kuzabona!!nagende asigiye abantu intimba uzi gukora ikintu ukababaza nabatakuzi!icyo namusabira nuko imana yamubabarira gusa *

lg yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Imana ifashe abasigaye ibahe gukomera ntakindi twarenzaho.

Emmy yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Uyu mugore wasanga atari ikibazo cy’amafranga cyonyine cyamuteye kwiyahura. Wasanga banamusambanyije kuko hari undi mumama wigeze kumbwira ko byamubayeho kandi case isa neza neza n’ iyi. Ariko uko byagenda kose ibibaye ntibyakagombye kuba iherezo ry’ ubuzima. Hari uwatanze igitekerezo ko igihe umuntu ahuye n’ ibibazo bimurenze yajya agerageza gushaka uwo yabiganirira akaruhuka! Kwiyahura ni umuco wa kinyamaswa pe!

Byukusenge Belancille yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka