Nyagatare: Inkuba yishe inka eshanu
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, inka eshanu z’uwitwa Muhutu Samuel w’imyaka 67 y’amavuko zikubiswe n’inkuba zihita zipfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, ahagana saa kumi n’igice.
Iyo nkuba ngo yazikubise ubwo imvura nyinshi yari irimo kugwa muri aka gace, izo nka zikaba zari ziri mu rwuri rwazo.
Muhutu Samuel yari asanganywe inka 9 ubu akaba asigaranye inka 4.
Ohereza igitekerezo
|
Pore sana bazazane umurindankuba murakoze
uwo mugabo yihangane ubuyobosi bumufashe abone izindi aborozi basheke ukuntu bashyira imirinda nkuba munzuri zabo.