Ntibikwiye ko umuturage yakwigomeka ku buyobozi-Musa Fazil
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burahumuriza abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ariko bukabasaba kubahiriza amategeko, nyuma y’imvururu zaguyemo abaturage babiri.
Izo mvururu zabaye tariki 27 Nzeri 2015 ubwo ubuyobozi bwashakaga gusenyera umuturage wari wubatse nta byangombwa afite ariko hakavamo bamwe bagatera imvururu kugeza n’aho bashaka kwambura imbunada abapolisi bari baje gucunga umutekano.

Babiri muri abo baturage baje kuhasiga ubuzima ubwo bageragezaga gukubita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo n’umupolisi wari amuherekeje, ariko mu kwirwanaho umupolisi akarasamo bane hagahita hapfamo babiri.
Mu nama yahise iterana kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harelimana, yabwiye abaturage ko biteye agahinda kuba hari abantu bapfuye ku buryo butagambiriwe abizeza ko ibyabaye byose bizakorerwa iperereza hagahanwa abari babyihishe inyuma.

Yagize ati “Birababaje kuba hari abantu bapfuye ku buryo butagambiriwe biturutse ku bintu bitandukanye birimo kuba hari abubaka ahantu hatemewe batanze ruswa cyangwa gushaka kwica amategeko, ntibikwiye ko umuturage w’igihugu yakwigomeka ku buyobozi kugera ubwo ashaka gusimbura izindi nzego.”
Minisitiri Fazil yasabye abaturage gukunda igihugu cyabo, ikibazo bagize bakakibwira ubuyobozi kigakemuka aho kwica amategeko.
Ati “Niba ushaka gutura ahantu hatemewe uri kwishyira mu kaga ejo hashobora kuguhitana. Ntabwo bikwiye kwirukankana abapolisi n’abayobozi ngo urashaka kubashyikiriza inzego, icyo gihe wishe amategeko kuko hari zindi nzego zibishinzwe, ni yo mpamvu bitari bikwiye.”
Abaturage banenze cyane bagenzi babo bishoye mu bikorwa bigayitse byo gukubita umuyobozi w’akagari ndetse no gushaka kwambura imbunda abapolisi bikaviramo bamwe gupfa, bakavuga ko bagiye gukora ibishoboka isura nziza basanganywe ikongera ikagaruka.
Uwabayeho Pie ati “Ntabwo bariya bakwiye kudusiga isura mbi, ibyabaye ntibikwiye kandi turizeza abandi baturage ko bitazongera rwose.”
Izi mvuru zaguyemo babiri barashwe, zaturutse ku muturage wari wubatse mu buryo butemewe n’amategeko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo akazana n’abapolisi babiri kumusenyara.
Byatumye abaturage bagumuka babirukankana n’imipanga n’amabuye, bashaka kwambura abapolisi imbunda, birwanaho barasamo babiri, umuyobozi w’akagari baramufata baramuboha baramukubita ahavanwa ari intere.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa minisiteri yumutekano na leta yakoz jye ndagishima sana, byari ngombwa ko bariya baturage baganirizwa ninzego zibishinzwe. kuko bakoze amahano gusumira abapolisi nimihoro noneho bafite nimbunda nta nubwoba bagira kabsa bakwiye guidance na counselling