Musanze: Umusirikare wa Zambia wegukanye ibihembo byinshi yiyemeje kwiga n’Ikinyarwanda

Major Bervyn Gondwe, ni umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Zambia, watwaye ibihembo bibiri muri bine byahawe abasirikare bahize abandi muri 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College).

Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Maj Gen Albert Murasira ashyikiriza igihembo Major Bervyn Gondwe
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira ashyikiriza igihembo Major Bervyn Gondwe

Ni ibihembo byatangiwe mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abo basirikare baturuka mu bihugu 11 bya Afurika, wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022 ku cyicaro cy’iryo shuri.

Nyuma yo gushyikiriza abo ba Ofisiye impamyabumenyi, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yayoboye n’umuhango wo guhemba bane bahize abandi muri ayo masomo.

Lt Col Jean Baptiste Uwiminsi, ni we wahawe igihembo cy’uwahize abandi mu mwitozo w’ubushakashatsi.

Ubwo Lt Col Uwiminsi yamaraga gushyikirizwa igihembo cye, Major Bervyn Gondwe yahise ahamagarwa ajya kwakira igihembo kigenewe umusirikare wabaye indashyikirwa mu ngabo zaturutse mu mahanga.

Major Bervyn Gondwe n'umugore we bishimiye ibihembo yahawe
Major Bervyn Gondwe n’umugore we bishimiye ibihembo yahawe

Ubwo yamaraga kwakira icyo gihembo, yabaye akigera mu cyicaro cye yiteguye kwicara, atungurwa no kumva bongeye kumuhamagarira kujya kwakira ikindi gihembo nk’umunyeshuri wa kabiri wagaragaje ubuhanga mu masomo bahawe.

Ni mu gihe igihembo cy’uwahize abandi cyahawe Lt Col Callixte Migabo, wo mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo musirikare wa Zambia, mu byishimo byinshi, nyuma y’umuhango wo kwakira abitabiriye icyo gikorwa, yamaze isaha n’igice yifotozanya n’umugore we wari wamuherekeje, aho bari bafite akanyamuneza kenshi ari nako bahinduranya imyambaro, bava mu busitani bw’ishuri rikuru rya Gisirikare nyuma y’abandi aho abenshi bari bamaze no gutaha.

Nyuma yo kubona ko uwo musirikare agaragaza ibyishimo bidasanzwe hamwe n’umugore we, Kigali Today yaramwegereye imusaba ikiganiro abyemera atazuyaje, nk’uko yakunze kugaragaza urugwiro rwinshi muri ibyo birori.

Yabajijwe uko yiyumva nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, agahabwa n’impamyabumenyi yo mu rwego rwa Masters, ndetse akanatwara ibikombe byinshi mu byagenewe ababaye indashyikirwa.

N’akanyamuneza, yagize ati “Ni byo ibihembo byari bine, nishimiye amahirwe nagize yo gutwaramo bibiri, kimwe ni icy’umunyeshuri w’umunyamahanga witwaye neza, ikindi ni icy’umunyeshuri watsinze neza muri rusange, ni iby’agaciro kuri njye kuba byagenze bitya”.

Arongera ati “Urabizi ubusanzwe abantu dukunze kugira ikimenyane, ariko kuba nahawe ibi bihembo byongereye icyizere abantu bagirira iri shuri. Bashoboraga kubiha undi, ariko ibi birerekana icyizere iri shuri rifitiwe n’ukuntu rizirikana umuhate wa buri muntu. Rero ibi bihembo mpawe bisobanuye byinshi kuri njye ndetse no ku gihugu cyanjye”.

Major Gondwe yakomeje ijambo rye ashimira ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda, ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Gisirikare asojemo amasomo, ashimira n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere muri Zambia, aho yemeza ko yamuhisemo mu basirikare benshi ba Zambia amuha amahirwe yo kuza gukarishya ubumenyi mu bya Gisirikare mu Rwanda, anashimira ba Ofisiye 48 barangizanye amasomo.

Abajijwe uko yabonye igihugu cy’u Rwanda amazemo umwaka akarishya ubumenyi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi ashima n’uburyo cyamwakiriye we na bagenzi be, aho yafashe n’ingamba zo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati “Muri Zambia dufite umugani ugira uti ‛the shrubs of today are the trees of tomorrow’ (Ibyatsi by’uyu munsi, ni byo biti by’ejo hazaza), bivuze ko ubucuti tugirana uyu munsi nk’abanyeshuri, butarangirira aha, ubu bucuti ni bwo buzakomeza guhuza ibihugu byacu”.

Arongera ati “Hirya y’amasomo, nanyuzwe n’ukuntu nakiriwe mu Rwanda, nabashije no kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda vuba, kuko indimi zacu zihuriye ku bintu byinshi, yewe no mu muco hari ibyo duhuriyeho, ntabwo navuga ko iyi ari yo nshuro yanjye ya nyuma ndi mu Rwanda, ndifuza kuzagaruka.

Izo ngabo 48 zisoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare, mu cyiciro cya 10, ni abo mu bihugu 11 byo muri Afurika, ari byo Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Ba Ofisiye 48 basoje amasomo mu bya Gisirikare bibukijwe ko kwiga ari uguhozaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka