Ba Ofisiye 48 basoje amasomo mu bya Gisirikare bibukijwe ko kwiga ari uguhozaho

Abasirikare 48 bo mu rwego rwa Ofisiye, bafite ipeti rya Major na Lt Col, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), basoje ayo masomo bibutswa ko n’ubwo bacyuye ubumenyi buhanitse bagomba guhora bihugura.

Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo
Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo

Ni mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, witabirwa n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye mu Ngabo na Polisi y’u Rwanda, imiryango y’abasoje amasomo n’abandi banyacyubahiro.

Muri abo basirikare basoje amasomo, harimo 29 bo mu Ngabo z’u Rwanda, babiri bo muri Polisi y’u Rwanda n’abandi 17 baturuka mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, abenshi muri bo bakaba bahawe kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), ku bufatanye n’ishuri rikuru rya Gisirikare na Kaminuza y’u Rwanda.

Aba Ofisiye 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Gisirikare
Aba Ofisiye 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Gisirikare

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, yashimiye abasoje amasomo umuhate bagize, avuga ko ubumenyi bunyuranye bungutse budakwiye kubibagiza ko bagomba guhora bihugura.

Yagize ati “Nyuma yo kurangiza aya masomo tuba tuzi ko bize byinshi bijyanye n’umutekano, uburyo bw’imikoranire, kuyobora Ingabo, kumenya uko bagarura amahoro ku rwego rutandukanye ari mu gihugu ari no mu mahanga. Bakamenya ibibazo bihari bitandukanye by’intambara, ari ibijyanye n’umutekano muke, ibijyanye n’iterabwona n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage”.

Arongera ati “Byose baba barabyize babifitemo ubumenyi buhagije, ariko tukabasaba ko babishyira mu bikorwa. Hari ibyo biga mu ishuri ariko hari n’ibindi bahura nabyo mu buzima, ibyo nibyo twababwiye ko bakomeza kurushaho kwihugura, kwiga ntibirangirire ahangaha”.

Bane bahize abandi bahawe ibihembo. Lt Col Callixte Migabo wahize abandi banyeshuri muri uyu mwaka, yashyikirijwe igihembo na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Bane bahize abandi bahawe ibihembo. Lt Col Callixte Migabo wahize abandi banyeshuri muri uyu mwaka, yashyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira

Abo ba Ofisiye basoje amasomo mu cyiciro cya 10, akanyamuneza kari kose imbere y’abayobozi n’imiryango yabo (ababyeyi, abagore n’abana babo) bari baje kubashyigikira.

Lt Col Callixte Migabo ati “Tumaze umwaka wuzuye hano mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, hari byinshi twize cyane cyane nk’ibintu byo kuyobora imirwano mu buryo buvanze, ni ukuvuga Ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, hari intambwe nini duteye dukurikije urwego twari turiho”.

Arongera ati “Ndabanza gushimira Umugaba mukuru w’ikirenge w’Ingabo uyobora igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame, wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri, nkanashimira umuryango mugari wa RDF, ku cyizere bangiriye bakampitamo mu basirikare benshi bari mu gihugu. Icyizere bangiriye ndabizeza ko mu byo nkuye hano, mu nshingano bazampa nanjye nzagaragaza ko hari urundi rwego niyongereyeho, mu buryo bwo kunyubaka mu rwego rwa Gisirikare”.

Muri bo 31 ni Abanyarwanda, 17 ni abanyamahanga
Muri bo 31 ni Abanyarwanda, 17 ni abanyamahanga

Mugenzi we ati “Twize amasomo tubona n’umwanya wo kuyashyira mu ngiro, aho twagiye tujya no mu bihugu binyuranye byateye imbere turushaho kunoza imyigire mu masomo yacu, umutekano muri iki gihe ntabwo ugishingiye kuvuga ngo nta ntambara, ndavuga kuvuga ko imipaka yacu irinzwe neza, ntabwo bihagije kuvuga ko dufite umutekano”.

Arongera ati “Ibyo ni bimwe muri byinshi twungukiye hano, kumenya ko mu gihe mu gihugu abaturage bashonje, bafite ibibazo bitandukanye ko bidashoboka ko bagira umutekano. Ibyo twize bizatuma turushaho kunoza akazi mu gukemura ibyo bibazo binyuranye, dore ko kwiga tuva mu bihugu binyuranye byatumye duhuza imico, bikazadufasha mu mikoranire”.

Mu basoje amasomo baturuka mu mahanga, nabo bavuze ko umwaka bamaze bihugura mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, bacyuye ubumenyi buhagije buzabafasha kurushaho kuzuza inshingano, ndetse bataha bashima uko bakiriwe mu Rwanda.

Uwitwa Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira mu kirere muri Zambia, wavuze ko atashye amaze kumenya neza kuvuga Ikinyarwanda, ngo yacyize mu rwego rwo kugaragaza ko yishimiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse avuga ko kuba asubiye mu gihugu cye bitavuze ko birangiye, aho yavuze ko azagaruka vuba mu rwego rwo gukomeza kunoza imikoranire y’igihugu cye n’u Rwanda.

Abo banyeshuri 48 basoje ayo masomo, bane ni igitsina gore bagizwe n’Abanyarwandakazi batatu, n’umwe w’umunyamahanga.

Abasoje amasomo ni abo mu bihugu 11, aribyo Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Umusirikare wa Zambia wegukanye ibihembo byinshi yiyemeje kwiga n’Ikinyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka