Musanze: Umugore ukekwaho gushyira umwana ku ngoyi yafashwe
Umugore witwa Mukamana Florence washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo guhohotera umwana we, aho yamuhambiriye amaboko yombi akoresheje imigozi, yafashwe ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022.

Ni nyuma y’amakuru yacicikanye kuva ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yagarukaga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 9 wagaragaye ku mafoto, nyuma yo gukurwa mu nzu bivugwa ko yari yakingiraniwemo n’uwo mubyeyi we, kandi yanamuziritse amaboko yombi n’imigozi.
Abatabaye uwo mwana, ni abatambukaga hafi y’iyo nzu yari arimo, bumvise urusaku rwe, asaba ubutabazi, bihutira gukingura iyo nzu, ari na ho bamusanze amaboko ye yombi azirikiye inyuma, bamukuramo, ubwo bamubazaga uwabikoze, akaba yaratangaje ko ari umubyeyi we, wamujijije amafaranga 200 yari yabuze.
Uwo mwana bahise bamujyana ku ivuriro (Poste de Santé) rya Cyabagarura kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe uwo mubyeyi we ukekwako kubigiramo uruhare, yari yatorotse, akaba yari agishakishwa n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano zamutahuye nyuma y’amasaha yari ashize bibaye.
Mukamana yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Inkuru bijyanye:
Musanze: Umubyeyi akurikiranyweho guhohotera umwana we
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane . muzadukorere inkuru ivuga ku ikorwa ry umuhanda womuri MUBONA ukakuri GARE ukunyura kuri cente KIRABO Ugakomeza muri KAVUMU aho irimbi ryari rigiye kuba ho mukagari ka KIGOMBE Umurenge wa MUHOZA . ubu tuhakora umuganda wukwezi kandi wagombaga gukorwa muri 2008
aha nzaba ndora da ubuse umuntu wihanira umwana gutya uwundi yamusiga amahoro koko
Mubivuge neza ...babyita akandoyi 😄