Musanze: Imodoka ya BRALIRWA itwaye inzoga ikoze impanuka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, imodoka y’uruganda rwa Bralirwa yakoze impanuka, ibinyobwa yari ipakiye birangirika.

Ibi byabereye mu Kagari ka Rubindi, Umudugudu wa kabaya, Umurenge wa Gataraga mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo.

Amakuru Kigali today yabashije kumenya aturuka muri Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko iyo modoka ubwo yari igeze muri ako gace, umunyegare yagerageje kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, umushoferi witwa Iyamuremye Théogène, wari utwaye iyo modoka, agerageza gukwepa umunyegare, biviramo imodoka kuzungazunga, amakesi yari muri rumoruke y’inyuma yarimo inzoga, asandarira mu muhanda no mu nkengero zawo, zirameneka.

Ku bw’amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo.

Aho yabereye haragaragara amakesi menshi n’ibimenagure by’amacupa, byari binyanyagiye mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu.

Abaturage bahuruye ari benshi baje kureba ibyahabereye, bamwe bakaba bagiye bagaragara bashakisha amavupa akirimo inzoga, bakazinywa.

Aha hantu impanuka yabereye, hakunze kunyura amagare menshi, aba apakiye ibiribwa abikuye muri santere ya Byangabo, Gataraga n’ahandi abijyanye mu mujyi wa Musanze.

Aba baturage bakifuza ko hakazwa ingamba zituma abatwara ayo magare bigengesera mu gihe bahanyura, kuko amenshi aba atwawe ku muvuduko uri hejuru, ushobora kuba nyirabayazana w’impanuka.

Bapfakurera Emmanuel, umwe mu baturage baganiriye na Kigali Today agira ati "Abatwara ayo magare baba bayapakiyeho imiduka minini yuzuye imboga z’amashu, karoti, amasaka y’amamera n’ibindi biribwa babijyanye mu mujyi. Kandi ni umuhanda ufite uduce twinshi tumanuka, ku buryo hari n’abadatinya kuhanyura batwaye amagare anapakiye bihuta ku muvuduko wo hejuru cyane, wagira ngo ni abiyahuzi. Bikadutera impungenge ko haramutse hari nk’ikintu cyangwa umuntu bagonga, ubuzima bwabo bose bwajya mu kaga. Turasaba aba banyamagare kujya bitwararika, kuko uretse kwangiza iby’abandi n’ubuzima bwabo baba babushyira mu kaga".

Iyi mpanuka ikimara kuba Polisi yageze aho yabereye, ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyayiteye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje ariko abantu twese dukoresha umuhanda tugomba kuwukoresha neza tworoherana kuko imihanda myinshi ari mito kandi ikoreshwa n’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru. Ariko bibaye byiza hajya hubakwa n’utuyira tw’amagare kuruhande.

kwizera Ildephonse yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

ARIKO RWOSE UYUMUNYONZI ARATUBABAJE PE. KOKO NTA SONI NUKUNTU INZOGA ZIHENZE, AHEMUTSE GUSA NAGENDE.

kigeri gasupari yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

nshingiye ku mpanuka nyinshi nsigaye mbona , nshingiye no ku myitwarire yabanyamagare mbona amagare yahagarara gukora mu mihanda migari ya kaburembo , sino impanuka zizakomeza

Theophile yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

Birababaje cyane;

Abatwaraamgare nibamenyeko ;
Umuhanda basangiye n,ibindi binyabiziga ndetse nababigendamo,kandi amagara araseseka ariko ntayorwa.

Byaba byiza bagabanyije uwomuvuduko

GERAYO AMAHORO ni ingenzi !!!!!

MBIREBE Frederic yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka