Musanze: Ndahayo ukekwaho kwica umugore we ashobora kuba yariyahuye muri Mukungwa

Mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019 habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo Jean de Dieu, bikekwa ko yiyahuye muri uwo mugezi.

Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho kwica umugore we. Habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo ushobora kuba yariyahuye mu Mugezi wa Mukungwa
Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho kwica umugore we. Habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo ushobora kuba yariyahuye mu Mugezi wa Mukungwa

Kigali Today ikimara kumva iby’ayo makuru, yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko ayo makuru na we yayumvise ariko ko atahita yemeza ko ari we, avuga ko bategereje kumenya icyo ibitaro bya Ruhengeri byemeza nyuma yo gusuzuma uwo murambo kuko umurambo ari ho wahise woherezwa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko uwo murambo wamaze kugezwa muri ibyo bitaro, na we akaba yari ategereje ibiva mu isuzuma ririmo gukorerwa uwo murambo.

Icyakora uwo murambo ukimara kuboneka mu mugezi wa Mukungwa, abantu ngo bahamagaye undi mugore wa Ndahayo (inshoreke) yemeza neza ko uwo murambo ari uwa Ndahayo.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbili z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Ntakirutimana Eustachie wishwe atewe ibyuma. Hahise hakekwa umugabo we, Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko wahise aburirwa irengero.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yahamirije Kigali Today iby’aya makuru, polisi ihita itangira gushakisha uyu mugabo ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

CIP Alexis Rugigana yagize ati: “Twasanze yicishijwe ibyuma n’umupanga. Kumugeraho byadusabye kubanza kwica urugi kuko yamaze kumwica akamukingirana, agahita atoroka; umurambo (w’umugore) twahise tuwujyana ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi yavuze ko bamenye amakuru avuye mu baturanyi y’uko nyakwigendera yari amaranye imyaka icumi n’uwo mugabo bikekwa ko ari we wamwivuganye, ariko bakaba batari bafitanye umwana. Ngo yamuciye inyuma atera inda umukozi wabakoreraga, kugira ngo umugabo abihishe akaba yari yarimuriye umukozi mu Murenge wa Kinigi, aba ari ho amutungira.

CIP Rugigana yasabye abantu kujya batanga amakuru hakiri kare y’ingo zirangwamo amakimbirane kugira ngo hirindwe ingaruka ziyaturukaho, dore ko bikekwa ko urupfu rw’uwo wari umugore we rwaba rufitanye isano n’iyo myitwarire y’umugabo we.

Yagize ati: “Mu ntara y’Amajyaruguru turacyafite ikibazo cy’abagore bahishira ihohoterwa n’amakimbirane bakorerwa n’abo bashakanye nyamara tuzi neza ingaruka zabyo zivamo n’urupfu”.

Nyakwigendera Ntakirutimana Eustachie yari asanzwe ari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabere, ishuri riherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ubu bakaba bari batuye mu Murenge wa Kimonyi na wo wo muri ako karere.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Polisi irimo gushakisha uwitwa Ndahayo ukekwaho kwica umugore we

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nyakwigendera Imana imwakire mubayo.Birababaje Imana itabare abari muriy’isi y’ibibazo.

umulisa yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

nukuri uyu muryango nubwo numva ibyawo byageze iwandabaga ariko ababakomokaho basigaye inama isumbizindi nuko bakwiyambaza isengesho kuko banyakwigenderabombi ibyabo byarangiye kandi ndakeka uriyamugabo kwiyicira umugore yarabitewe na sekibi(shitan)yarangiza ikamwoshya kwiyahura Gusa n’agahinda kd bikaba n’igihombo kugihugu.Uyumudame wishwe nyagasani amwakire naho uyumugabo nawe azacirwe urwubutabera n’uhoraho ubifitiye ububasha.

MGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ibi byose biterwa nuko abantu banga kumvira amategeko Imana yaduhaye dusanga muli bible.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

gatare yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Uryango wuwo nyakwigender ndawihanga nishije nyakwigendera imana imwakire mubayo arik iyonkozi yibibi bayishakishe ikanigwe uruyikwiriye arik niyoshorecye ikurikiramwe nayo

Siborurema patrick yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

birababaje pe

RWAGASORE yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.
Igihombo ku gihugu:
1. Yishe umugore w’isezerano,
2. None nawe biravugwako yiyahuye,
3. Uwo mugore w’inshoreke n’abana nabo basigaye nta kivurira

Mbega ibibazo!!!!

EMMY yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka