Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse

Ibendera ry’Akagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryari ryabuze, ryamaze kuboneka, bakaba barisanze hejuru y’ibuye muri metero 50 uva ku biro by’Akagari.

Ni nyuma y’uko rikimara kubura mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge n’inzego z’umutekano, barishakishije ngo baribona mu ma saa moya z’umugoroba, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga Kabera Canisius yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twaribonye mu ma saa moya nko muri metero 50 uvuye aho Akagari kubatse, urebye ni umuntu warifashe arirambika ku ibuye, ni umuntu wahanyuze yigendera waribonye aduha amakuru”.

Arongera ati “Kugeza ubu nta muntu dukeka, n’abo dukeka bari bafitwe na Polisi bagiye kurekurwa, kuko nta gihamya kindi dufite tubashinja”.

Uwo muyobozi akeka ko ibyo bikorwa bibi byaba biterwa n’amakimbirane yaba aturuka ku muzamu urinda ako kagari n’abaturage, ari na ho ahera asaba abaturage kujya begera ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane bagafatanya gushaka igisubizo.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya gatanu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka