Musanze: Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya gatanu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano muri ako karere, bakomeje gushakisha uwaba yibye ibendera ry’Igihugu ryo mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

Iryo bendera ryabuze mu gitondo cyo ku wa 28 Kanama 2021, aho umuzamu usanzwe arinda ako kagari n’abari bashinzwe irondo muri iryo joro baburiwe irengero, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kabera Canisius Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga.

Yagize ati “Ibendera baritwaye ariko turi gushakisha, umuzamu na we twamubuze kuko ntiyaharaye, ubwo wenda yasanze ryabuze na we arabura simbizi, ariko Polisi n’izindi nzego z’umutekano dukomeje gufatanya gushakisha irondo ryari gufatanya n’uwo mukozi usanzwe ahemberwa kuharara, na bo bihishe twabashakishije twababuze, n’abagore babo batubwiye ko batazi aho baherereye.

Uwo muyobozi avuga ko mu gihe bagishakisha iryo bendera, kugeza ubu bamaze kubona umugozi waryo aho bawusanze mu murima w’umuturage.

Gitifu Kabera avuga ko iryo bendera rimaze kwibwa inshuro eshanu. Ati “Mu nshuro eshanu ibendera rimaze kwibwa muri ako kagari, ryabonetse inshuro ebyiri, ubwo urumva inshuro eshatu zose ntiryabonetse”.

Mu gushaka kumenya neza icyaba gitera kubura kw’iryo bendera, Kigali Today yanyarukiye muri ako kagari ka Rungu iganira n’abaturage, abenshi bemeza ko kwiba iryo bendera bituruka ku kagambane n’amakimbirane baba bagiranye n’uririnda, bakaryiba bagamije kumugusha mu cyaha.

Umwe ati “Ibendera duhora turibura, bimaze kuba inshuro nyinshi kandi impamvu y’ibura ryaryo twarayimenye, ni urwangano gusa ruba mu bantu, umuntu akaza akaryiba agamije kugusha umuzamu w’akagari mu makosa bitewe n’amakimbirane bafitanye”.

Undi ati “Ni byo ribura bitewe no guhimana, umuntu yabona umuzamu ataharaye akaryururutsa, mu rwego rwo kugira ngo uwo muzamu abizire, ibi turabimenyereye ni urwango rwamaze abantu kugeza n’ubwo batinyuka ikirango cy’igihugu”.

Gitifu Kabera arashimangira ibyo abo baturage bavuga ku kibazo cy’ibura ry’ibendera, aho avuga ko bakunze kumva ikibazo cyo kurwanya umuzamu kubera ko hari ibyo ababuza baba bashaka kwangiza mu kagari, asaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo, abafite amakimbirane agakemurwa hatabayeho kwihorera.

Ati “Icyo dukomeza gusaba abaturage, ni uko umuco wose wo kwihanira cyangwa kugomwa undi ibyo arinze bya Leta cyangwa andi makimbirane ayo ari yo yose, kugana ubuyobozi bukayakemura, aho kuvuga ngo runaka dufitanye amakimbirane, kandi nzi aho akora reka njye kwangiza ibyo arinda, biragaragara ko ari byo byakozwe”.

Arongera ati “Mu bushakashatsi twarimo, tunashakisha amakuru, hari bamwe bagiye bahwihwiswa n’abaturage, wenda rimwe nk’abo yagiye yirukana ku kibuga cy’akagari baza kuhakinira muri ibi bihe bya COVID-19, abenshi mu bana b’insoresore bagiye bamubwira ngo tuzakwereka, n’abagabo bubatse ingo bagiye bagirana udukimbirane na bo bahora bagira bati tuzakwereka, ubwo urumva rero abo babaye baketswe Polisi ibaye ibafite muri uyu mwanya, turacyashakisha ngo tumenye aho ibendera riherereye.”

Inkuru bijyanye:

Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko irondo rirarengana,kuko rireba umutekano muri rusange cyane cyane aho ritabajwe.Rero si ibendera gusa rirarira, rikata umudugudu wose,rishobora gukatira ahantu runaka ryagaruka ku kagari rigasanga baryibye! Ahobwo was mugani kamera ni sawa!!!!!

Bertin yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Mugira ibyo mukinisha. Muntu utinyuka ikirango nk’ibendera aha ni akazi kawe pe! Nafatwa azerekwe abaturage ubundi ahanwe bikurikije amategeko.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ndumva bamaze kubigira akamenyero ubutaha nimurinona cg rikabura iryo muzahashyira muzanakoreshe ikoranabuhanga rya caméra bityo muzajya muhita mu menya abakora ibyo nicyo bagamije

Mukashyaka yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Uwo muzamu ararengana kumpamvu afite abaturanyi babagomepe mushakishe abo banyerondo bakwiye guhanwa ariko nuwo muzamu afite amakosa kuba ataharaye nawe akwiye guhanwa.

Lucky yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka