Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Umutekano

Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yashimiye Minisitiri mushya ndetse amwifuriza imirimo myiza. Yavuze kandi ko nta gishya kuri we kuko asanzwe azi byinshi byerekeye umutekano, amwizeza ubufatanye kugira ngo akazi ke kazagende neza.

Yagize ati “Nta gishya rero kuri Minisitiri mushya tubonye, asanzwe n’ubundi yakoraga mu bijyanye n’umutekano mu zindi nzego, ubu noneho byasumbye uko byari bimeze mbere, ariko birubakira ku byo asanzwe azi, ku byo asanzwe akora, uzarushaho gukora kandi neza igihugu kibyungukiremo. Ndakwizeza rero nk’uko bisanzwe ubufatanye hagati y’abakorera igihugu bose, natwe twese tuzakunganira ubashe gukora imirimo yawe neza, natwe dushobore gukora iyacu neza muri ubwo buryo”.

Umukuru w’Igihugu kandi yifurije Abanyarwanda bose gusoza neza uyu mwaka no gutangira umushya wa 2022 amahoro.

Gasana Alfred warahiriye kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, yari akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho mu 2011 avuye mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umudepite.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Umutekano
Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Umutekano

Minisitiri Gasana yavutse mu 1968, afite abana babiri. Yize amategeko ari na yo afitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka