Kirehe: Umupolisi yahitanywe n’impanuka y’imodoka

Mu ijoro rishyira tariki 06/9/2015 AIP Jules Gatare wari ushinzwe urwego rw’iperereza ku mupaka wa Rusomo bamusanze yapfuye.

Nkurunziza Jean Marie Vianey, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari ahabereye iyo mpanuka, yavuze ko AIP Jules Gatare yagonzwe n’imodoka mu ijoro rishyira tariki 06 Nzeri 2015, atwaye moto ubwo yari mu kazi ke.

AIP Gatare Jules wagonzwe n'imodoka agahita apfa
AIP Gatare Jules wagonzwe n’imodoka agahita apfa

Urupfu rw’uyu mupolisi rwemejwe na Spt Jean Marie Vianey Ndushabandi, muvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda.

Yagize ati“ashobora kuba yapfuye kuko yabuze gifasha ntagezwe kwa muganga, uwamugonze rero ntahagarare ngo amugeze kwa muganga igihe cyose aboneka arakurikiranwaho kuba yagonze agatererana uri mu kaga akiruka.”

Spt Ndushabandi asobanura ko kugonga umuntu warangiza ugatererana uwo ugonze ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ya 156 na 168 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

AIP Gatare ngo ashobora kuba yaragonzwe asagariwe kuko ngo bigaragara ko yagongewe mu mukono we.

Kugeza ubu haracyakekwa ko intandaro y’iyi mpanuka yaba ari umuvuduko ukabije w’imodoka yamugonze kuko ngo iyo bigeze mu ijoro muri kariya gace, imodoka ziba zifite umuvuduko ukabije cyane cyane amakamyo ava mu gihugu ya Tanzania.

Cyakora Spt Ndushabandi avuga ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuriye yateye iyo mpanuka kandi ko umushofere wakoze ibyo n’imodoka yari atwaye bigishakishwa. Yongeraho ko hari icyizere ko bifatwa mu gihe gito.

Arasaba abakoresha inzira nyabagendwa kubahana no kubaha ubuzima bw’undi ati “birashoboka ko impanuka yaba, ariko kora ibyo usabwa, ari ukugeza kwa muganga uwo wagonze ari ukumutabariza ndetse no guhamagara inzego zishinzwe umutekano”.

Jules Gatare ari mu ba ofisiye bashya bazamuwe mu ntera muri uyu mwaka, ahabwa ipeti rya AIP(Assistant Inspector of Police). Umurambo washyikirijwe ibitaro bya Kirehe ngo ukorerwe isuzuma.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 21 )

JULES, Imana ikwakire Mu bayo. Turi mu Isi byose bitugeraho, umuryango wabuze uwabo ni mukomere. Aheza ni mu ijuru.

Eric yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Umuryango was julle mwihangane.police mukore iperereza kuko ntibisobanutse pe.

nsabimana didos yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Birababaje kandi biteye nagahinda kugonga umuntu ukamusiga twambwirwa niki ko iyo modoka itabikoreye ubushake akaba arumuntu warumuzi bitewe nakazi yakoreraga igihugu ntamwifurize kubaho bigatuma amuhitana turasaba police ko yakora akazi kayo bagafata uwo mwicanyi wishe uwo muntu wacu uretse kuba umuntu yahita amwica nawe ntacyindi namukorera muzatugezeho iherezo ryabyo

rugwiro yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Ruetse kurindwa n’Imana gusa ubugambanyi bwafashe intera ihambaye umugizi wa nabi ntaho wamucikira! Gatare we Imana ikwakire mu bayo watubereye umuvandimwe mwiza tuzahora tukwibuka!

Niyo yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

maze gusoma iyi nkuru nsanze nta mpanuka yabayeho ahubwo yishwe n’abagizi ba nabi noneho habaho kumukina ikinamico

alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Igendere muvandimwe, gusa ndababaaaaaaye! Mana ubu buzima waduhaye buteye agahinda. Jules ndakwibuka disi twigana mu ishuli. Imana ikwakire nshuti

Patrick yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Niyihangane Famille yabuze umuntu, RIP Jules upfuye nabi ubabara barebe neza ahubwo ese ubundi babwiwe niki ko ari accident? kuki se umugizi wa nabi atamwica akamuhirikana na moto mumuhanda ayobya uburari, umuntu agapfa atyo kuri accident bikajyera aho imwishe yiruka birababaje

Isabane yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Polisi yacu turayisaba gukora iperereza ryimbitse kuri ururupfu, bakareba ko uyu mu polisi atagambaniwe, nigute umuntu abura impuhwe pe!!!! kuburyo atatabara indembe??

Kanimba Emma yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Turasaba polisi yacu ko nibona uwagonze uyu mu polisi bamuhana byintanga rugero kuko ibi birakabije, kubona nta ni mpuhwe uyu muntu wagonze afite.

Manzi Edwine yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka