Kigali: Urupfu rw’umwana bivugwa ko yaguye mu mazi rwababaje benshi
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Ababivuga babishingira ku kuba uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka itanu idomoro bivugwa ko yasanzwemo yapfuye ayisumba ku buryo batiyumvisha uburyo ashobora kuba yararengewe n’amazi kugeza ubwo apfuye atarashobora kuvana umutwe muri ayo mazi.
Bivugwa ko aho umwana yaguye ari kwa se no kwa mukase aho yari yaje kuba kugira ngo ashobore koroherwa no gukurikirana amasomo ye kuko ari ho byari byoroshye kubona imodoka imujyana ku ishuri kurusha iwabo aho yabanaga na nyina umubyara.
Amwe mu makuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko nyina w’umwana atuye mu Karere ka Bugesera abandi bakavuga ko atuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, gusa icyo bose bahurizaho ni uko uretse kuba yarabyaranye na se w’umwana ariko batabanaga nk’umugore n’umugabo kuko se w’umwana afite undi mugore basezeranye ndetse bafitanye n’abana ari na ho Akeza yaguye.
Bamwe mu bumvise urupfu rw’uwo mwana bavuga ko bishoboka cyane ko hari umuntu ushobora kuba yaramucuritse muri icyo kidomoro kugeza aho atagishobora guhumeka yarangiza akamurekuriramo.
Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Bosco Habimana, yatangaje ko yatabajwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ahagana saa saba z’amanywa, ajya kureba uko byagenze asanga umwana bamaze kumukura mu idomoro, yamaze gushiramo umwuka.
Ati “Nahageze bambwira ko umukozi yashatse umwana aramubura, nyirabuja ngo yari yagiye kwa muganga, hanyuma se yagiye ku kazi bamusigiye abana babiri, ariko ashaka umwe agira ngo amugaburire aramubura, uwo mukuru nyine, akana gatoya agiye kugatawaza, agiye kudaha amazi mu kidomoro asangamo wa wundi arimo yaguye.”
Akomeza agira ati “Ngo yahise ahamagara nyirabuja, nyirabuja na we ahita ahamagara umugabo, umugabo na we atabaza murumuna we wari hafi aho, aza yiruka ni we waje agakuramo akora ubutabazi bw’ibanze kuko ni umuganga, agerageza ibyo ashoboye ariko byari byarangiye”.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo ngo nta kindi bwahise bukora uretse kumenyesha inzego z’umutekano zirimo polisi na RIB kugira ngo zikore akazi kazo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane koko icyateye urupfu, ikindi kandi ngo abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibirimo kugenda bivugwa bagategereza ibyo iperereza rizagaragaza.
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubukuri uwo mwana yishwe ahubwo uwo mukozi afatwe abazwe neza ibyuwo mwana niba yanatumwe avuge uwamutumye
Mubukuri uwo mwana yishwe ahubwo uwo mukozi afatwe abazwe neza ibyuwo mwana niba yanatumwe avuge uwamutumye
Mubukuri uwo mwana yishwe ahubwo uwo mukozi afatwe abazwe neza ibyuwo mwana niba yanatumwe avuge uwamutumye
Mubyukuri urebye iyo domoro ukareba nuwo mwana uko areshya ntiwakwiha igisubizo koko?rwose bakurikirane neza kuko hari ikibyihishe inyuma ,kdi uwo mukozi mamufate abazwe byimbitswe impamvu yabyo niba yanatumwe abivuge.
Mubyukuri urebye iyo domoro ukareba nuwo mwana uko areshya ntiwakwiha igisubizo koko?rwose bakurikirane neza kuko hari ikibyihishe inyuma ,kdi uwo mukozi mamufate abazwe byimbitswe impamvu yabyo niba yanatumwe abivuge
Iperereza rikorwe neza,Hari abihishe inyuma yurwo rupfu Kandi bahafi Aho murugo umwana atuyemo ntabwo uwo mwana yakicwa namazi yo mungungura Kandi ayisumba urupfu rwuyumwana rurababaje
Mubyukuri uru ni urucabana nubwo ntari RIB ariko uyu mwanya yishwe rwose abashinzwe ubutabera bo kabyara nibatabare kuko ibi bintu birimo Ikibazo niyo yaba umwana wa 3ans biragoye kugirango apfire mu kidomoro kingana gutya
Hazakorwe investigation...nicyo police imaze bazane undi mwana bareshya kandi bangana barebe niba koko bishoboka .ese yuririye kuki? Ese kwinjiramo birashoboka ? Ese ....imfu zigomba kwigwaho kuko akenshi inyuma haba hihishe ikintu cyane ko umwana yabanaga na mukase.
Imana izatubaza ibyotwakoze ntizatubaza ibyo twakorewe , uwo muziranenge ni mutuze ahaheza .
Imana izatubaza ibyotwakoze ntizatubaza ibyo twakorewe , uwo muziranenge ni mutuze ahaheza .
Umwana yakwiyuriza ajya mu idomoro ate? Bamwishe barajijisha
Banwishe nabi.