Kigali: Urupfu rw’umwana bivugwa ko yaguye mu mazi rwababaje benshi
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.

Ababivuga babishingira ku kuba uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka itanu idomoro bivugwa ko yasanzwemo yapfuye ayisumba ku buryo batiyumvisha uburyo ashobora kuba yararengewe n’amazi kugeza ubwo apfuye atarashobora kuvana umutwe muri ayo mazi.
Bivugwa ko aho umwana yaguye ari kwa se no kwa mukase aho yari yaje kuba kugira ngo ashobore koroherwa no gukurikirana amasomo ye kuko ari ho byari byoroshye kubona imodoka imujyana ku ishuri kurusha iwabo aho yabanaga na nyina umubyara.
Amwe mu makuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko nyina w’umwana atuye mu Karere ka Bugesera abandi bakavuga ko atuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, gusa icyo bose bahurizaho ni uko uretse kuba yarabyaranye na se w’umwana ariko batabanaga nk’umugore n’umugabo kuko se w’umwana afite undi mugore basezeranye ndetse bafitanye n’abana ari na ho Akeza yaguye.
Bamwe mu bumvise urupfu rw’uwo mwana bavuga ko bishoboka cyane ko hari umuntu ushobora kuba yaramucuritse muri icyo kidomoro kugeza aho atagishobora guhumeka yarangiza akamurekuriramo.

Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Bosco Habimana, yatangaje ko yatabajwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ahagana saa saba z’amanywa, ajya kureba uko byagenze asanga umwana bamaze kumukura mu idomoro, yamaze gushiramo umwuka.
Ati “Nahageze bambwira ko umukozi yashatse umwana aramubura, nyirabuja ngo yari yagiye kwa muganga, hanyuma se yagiye ku kazi bamusigiye abana babiri, ariko ashaka umwe agira ngo amugaburire aramubura, uwo mukuru nyine, akana gatoya agiye kugatawaza, agiye kudaha amazi mu kidomoro asangamo wa wundi arimo yaguye.”
Akomeza agira ati “Ngo yahise ahamagara nyirabuja, nyirabuja na we ahita ahamagara umugabo, umugabo na we atabaza murumuna we wari hafi aho, aza yiruka ni we waje agakuramo akora ubutabazi bw’ibanze kuko ni umuganga, agerageza ibyo ashoboye ariko byari byarangiye”.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo ngo nta kindi bwahise bukora uretse kumenyesha inzego z’umutekano zirimo polisi na RIB kugira ngo zikore akazi kazo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane koko icyateye urupfu, ikindi kandi ngo abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibirimo kugenda bivugwa bagategereza ibyo iperereza rizagaragaza.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri Birababaje kdi uwo muziranenge yari urwanda rwejo hazaza turasaba inzego zubugenzacyaha gukora ipereza ryabo nkabahanga twizeye kdi bizasobanuka kuko ibyo bavugabyo ntibyumvikana ukunt umwana yakwishyira mukidomoro yiyahura murakoz .
akeza agiye akiri muto tumukeneyeho byinshi imana ikwakire mubayo ariko abo bantu bakoze ubwo bugome bakurikirannywe
Birashoboka ko umwana yakurira ijerekeni ashaka kuvoma mu kigega igahirima akagwamo, kandi ikigega kirimk amazi ntiyashobora kwivanamo cyangwa ngo anatabaze. Icyo ntiyumvisha, ni ukuntu umukozi byamunaniye no guhirika kiriya kidomoro ngo amazi ameneke umwana abashe guhumeka. Cyangwa ntavuze induru ngo abari hafi batabare. Gusa ashobora no kuba yarapanitse (panic) akabura uko abyitwaramo. Kwanzura ko mukase yamwishe byaba ari ukwihuta n’ubwo nabyo byashoboka. Buriya inzego z’iperereza nizo zizagaragaza ibyabaye. Imana yakire uwo muziranenge. Umwanzuro nkuyemo ni ukutazigera ntunga bene kiriya kidomoro mu rugo.
Mubushishozi uriya mwana si uwo kwiyahura,ese Umugabo amuzana mu rugo rwe umugore yabyakiriye ate!ese ubu yamufataga ate!hanyuma ariya Majerekani nibindi bikoresho mpabona yabisimbutse ate?Roho zintungane ziri mubiganza by’Imana.Aho uwica inzirakarengane amaraso azamusame.
Ibyo mwaketse nibyo,
Uyu mwana yishwe na Muka se, arimo kwisobanura muri RIB aho ashinjwa n’umukozi
Muzadufashe nkabashinzwe umutekano urwo rubanza rwizo nkoramahano ruzabere muruhame bose babireba
Muzadufashe nkabashinzwe umutekano urwo rubanza rwizo nkoramahano ruzabere muruhame bose babireba
Bigaragara ko uruphu rwuyu muziranenge hari ababyihishe Inyuma nonese ko amaphoto agaragaza aho icyidomoro yaguyemo cyari gicyikijwe namajerikane yarayasimbutse?RIB mwongere mwubahwe nyuma yiri perereza.
Mbega interahamwe? Uyu muka se ndamukemanga pe. Se ubundi kuki umwana atari yagiye kwiga?
Aha harimo Ikibazo peee!
Wasanga yishwe namukase agasiga yamwishe kugira icyaha gifate uwomukobwa,Bose babiryozwe
Wasanga yishwe namukase agasiga yamwishe kugira icyaha gifate uwomukobwa,Bose babiryozwe