Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura
Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana w’imyaka 25 y’amavuko, mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa gatanu 06 Nzeri 2019 yasimbutse mu igorofa rya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, ashaka kwiyahura.

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku nyubako ya Makuza Peace Plaza, Munyaneza Peter, yabwiye Kigali Today ko uwo mukobwa bamusanganye ibyangombwa byerekana ko yitwa Hatangimana Scolastique, akaba yaravutse mu 1994.
Munyaneza yavuze ko amakuru bamaze kumenya ari uko uwo mukobwa yasimbutse igorofa agamije kwiyahura.
Nyuma yo gusimbuka igorofa rya kane, uyu mukobwa ntiyahise apfa ahubwo yakomeretse, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Ababonye uyu mukobwa bavuze ko yakomeretse cyane ku buryo bigoye ko yakira ibyo bikomere.
Ababibonye kandi bavuga ko uyu mukobwa yabanje kwipfuka agatambaro mu maso mbere yo gusimbuka.
Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yaba yashatse kwiyahura bitewe n’uko umusore bakundanaga yamwanze, ndetse ngo mbere yo kwiyahura akaba yari yasize yanditse urupapuro.

Kuri urwo rupapuro yanditse agira ati " Dear .... (izina ry’umusore), kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga, ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye, ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye. BYE.


Ohereza igitekerezo
|
Uyu ba bagabo bamusunitse ahubwo umunsi we wari utaragera. Tumwifurije gukira kandi barebe kuri camera ziri hafi niba batabisibye cg batazizimije.
Birababaje cyane kdi biteye agahinda ndabitekereza nkumva ukuntu yaramerewe mu mutimawe nanjye byaribirihafi kuzambaho nimana yankijijepe nihanganishije umuryangowe ni ncuti zezose