Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura

Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana w’imyaka 25 y’amavuko, mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa gatanu 06 Nzeri 2019 yasimbutse mu igorofa rya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, ashaka kwiyahura.

Yasimbutse avuye mu igorofa rya kane ntiyapfa
Yasimbutse avuye mu igorofa rya kane ntiyapfa

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku nyubako ya Makuza Peace Plaza, Munyaneza Peter, yabwiye Kigali Today ko uwo mukobwa bamusanganye ibyangombwa byerekana ko yitwa Hatangimana Scolastique, akaba yaravutse mu 1994.

Munyaneza yavuze ko amakuru bamaze kumenya ari uko uwo mukobwa yasimbutse igorofa agamije kwiyahura.

Nyuma yo gusimbuka igorofa rya kane, uyu mukobwa ntiyahise apfa ahubwo yakomeretse, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Ababonye uyu mukobwa bavuze ko yakomeretse cyane ku buryo bigoye ko yakira ibyo bikomere.

Ababibonye kandi bavuga ko uyu mukobwa yabanje kwipfuka agatambaro mu maso mbere yo gusimbuka.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yaba yashatse kwiyahura bitewe n’uko umusore bakundanaga yamwanze, ndetse ngo mbere yo kwiyahura akaba yari yasize yanditse urupapuro.

Uru ni rwo rupapuro bivugwa ko bamusanganye
Uru ni rwo rupapuro bivugwa ko bamusanganye

Kuri urwo rupapuro yanditse agira ati " Dear .... (izina ry’umusore), kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga, ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye, ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye. BYE.

Mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira abantu benshi, n'ubuzima
Mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira abantu benshi, n’ubuzima
Yahise ajyanwa kuvurirwa kuri CHUK
Yahise ajyanwa kuvurirwa kuri CHUK
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Abababaye mwese, isi niko imeze nimukandagire umutima,kuba intwari ishinjagira ishira nibasogokuru babituraze...mube intwari nshuti, imana yaturemye iradukunda, urukundo rwabantu rutabonetse, ntacyo bitwaye ubuzima burakomeza...nukwihangana, ugakandagira umutima nturuhe, ntiwihebe, ntiwiyice, ukabaho kuko ubifitiye uburenganzira...isi nita twese!!Ruhukira mumahoro nshuti.

Jacky yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Igendere nshuti...iyi si ,ahaaa,Uwiteka adukomeze, abacu bagiye batube bugufi!

Jacky yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Birababaje cyanee ,yooo,igendere muvandi,mandi ruhukira mumahoro!

Jacky yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Nababaye cyane!!ruhukira mumahoro ,muvandimwe nshuti yanjye!!ntabwo upfuye usigaye muhari kurinosi mbi itagira urukundo.ngukunze urwo abawe batagukunze...

Jacky yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza mwese?

Birababaje kdi biteye agahinda kwiyahura byo ubwabyo ni icyaha gikomeye
Uwo mukobwa Mucyo tumushyire mu maboko y’umubyeyi Bikiramariya amurinde muri ubu buzima butoroshye arimo arko nakira ntazabisubire ukundi Yezu nyirimpuhwe Kora ibitangaza twizeye izina ryawe.Amen

Rugabishabirenge yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

uwiteka tukweretse uyu mukobwa umukize mwizina ryawe umubabarire

Seneza yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Fake sana, akiyahura ngo ntibamukunda

Ingwe yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

birababaje pe gusa kwiyahura si wo muti w’igisubizo,cyane ko aramutse anakize ntacyo yaba akimariye

papi yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Kwiyahura ntago ariwomuti chuti

Nitwa craudine yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Kwiyahura ntago ariwomuti chuti

Nitwa craudine yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Mana ushobora byose waremye Ijuru n’isi, ndabiziko ari ntakikunanira kibaho. Twe nk’abanyarwanda tukweretse uyu mukobwa wagerageze kwiyahura ariko ukahaba nk’Imana akaba akiri mubuzima. Birimo gutangazwako niyo yakira azabaho yaramugaye ariko wowe ushobora byose uzamukize kandi azabashe kubaho mubuzima bwiza.

Kwiyahura ntabwo ari umuti w’ibibazo abantu bahura nabyo, niyo mpamvu Mana tumusabiye imbabazi ahubwo umuhe inzira yo gukurikira inzira yawe ndetse no gusenga bikazamuha amahoro yibyo yahuye nabyo byose kandi bikamurinda no kongera kubisubiramo.

Mana uhabe nk’Imana kandi tubigusabye twizeye ko ubishoboye, mu izina rya Yezu umwana wawe akaba n’umwami wacu, AMEN!

Ndagira inama abakobwa ndetse n’abandi bantu bose bafite ibibazo bibaremereye, ko inzira yo gukemura ibyo bibazo, atari ukwiyambura ubuzima (nabyo ubwabyo uba wongereye ibibazo, kandi uba ukoze icyaha kitababarirwa). Ahubwo inama nzima ni uko twajya twiyambaza Imana, tukayereka ibituremereye kandi bidatinze Imana iduha ibisubizo bya Nyabyo. (Dukunde isengesho ryo Gushengerera / aba Catholique), ndetse n’abo muyandi madini namwe musenge cyane Imana irasubiza kandi ntabwo itinda.

Murakoze mwese kandi twihanganishije umuryango w’uyu mukobwa, bagerageze kumuba hafi kuko bigaragarako nabo batari bamuri hafi nkuko bikwiye (murwandiko yabivuze).

Mwese Imana ibarinde, ihe amahoro igihugu cyacu n’abagituye bose, ndeste irinde isi yose muri rusange.

Mugire amahoro ya Nyagasani,
Ernest Ruzindana

Ernest Ruzindana yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Nukuri pe! Imana yo mu ishuri imube hafi kandi imukize kandi nizo nama utugiriye ni nziza pe ! Ubundi tugomba kubaho tuzi ko umuntu atari imana igihe icyo aricyo cyose yaguhinduka rwose akirengagiza n’amasezerano yagusezeranyije, ariko Imana yonyine niyo idahinduka kandi irinda isezerano ryayo mpaka risohoye! Twishingikirize ku mana rero aho kwizera abantu. Murakoze!

Regine k. yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Birababaje kbsa

Jacques yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Imana imukize. Ariko urukundo rw’umuntu ntiruruta ubuzima, yihuse abakunzi nukuri ntibari bariya ; abamubeshye urukundo bigatuma yiyahura ntibamukundaga urukundo nyarukundo rubyara ubuzima naho ikinyoma kibyara urupfu.Abatendeka bumvireho ko ari bibi kumva ko hari uwabuze ubuzima kuko wamubeshye nabyo ni ishyano n’amahano

Jacques yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Birababaje cyane.Niyo yarokoka,azamugara burundu.Birashoboka cyane ko yiyahuye bitewe n’umuhungu bakundanye nyuma akamuta wenda agafata undi.Mwibuke wa mukobwa uherutse kwiyahura mu Rwampara nawe kubera umuhungu bakundanye nyuma agafata undi mukobwa.Biterwa n’ibi byateye abakobwa bavuga ngo bari mu rukundo n’abahungu,nyamara ikigamijwe ari ukuryamana gusa bikarangirira aho.Ndagira inama Abakobwa kureka kwishyira abahungu ngo bari mu rukundo.Akenshi iyo umuhungu muryamanye,araguta agafata undi.N’iyo aguteye inda,arakwihakana ngo inda si iye.Akabwira abantu ngo n’ubundi wali indaya.Bigatuma bamwe bata umwana muli W.C. cyangwa bakiyahura.Ikirenze ibyo,bibabaza imana yaturemye ikatubuza gukora ibyaha.Iyo twumviye imana,tugira amahoro.Iyi si ifite ibibazo byinshi cyane kubera ko abantu banga kumvira Imana.Twumvire imana niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka