Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.

Rushigajiki Emmanuel ukekwaho ubugizi bwa nabi yafashwe
Rushigajiki Emmanuel ukekwaho ubugizi bwa nabi yafashwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije Kigali Today ko uyu musore Rushigajiki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko ari we wakoze icyaha cy’ubujura akinjira mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agasiga anakomerekeje umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23.

Ati “Abaturage batanze amakuru ko ari we wabikoze kuko bari babonye imyenda yambaye ndetse n’uwo mukobwa yateye icyuma yari yamubonye isura, habaho guhana amakuru, arashakishwa arafatwa”.

Rushigajiki akimara gufatwa, yiyemereye ko ari we winjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agiye kuhiba aza kubonwa n’umukobwa wabo amutera icyuma, arimo ashakisha uburyo bwo gusohoka akagenda.

CP Kabera avuga ko uyu musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kanombe kugira ngo ashyikizwe inzego z’ubutabera.

Ku makuru y’uko uyu musore Rushigajiki yavuye iwabo yarahakoze ibyaha byo kugonga umuntu n’igare agapfa agahita atorokera muri Kigali, CP Kabera avuga ko bagiye kubikurikirana bakabikoraho iperereza basanga ari byo na byo akabihanirwa.

CP Kabera atanga ubutumwa ku bantu bakora ubujura ko ntaho kwihisha bafite mu gihugu cy’u Rwanda kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi zikora amasaha yose.

Ati “Abajura n’abandi bose bafite umugambi wo gukora ubugizi bwa nabi bigabiza ibya rubanda ntaho kwihisha bafite kuko inzego z’umutekano zikora amasaha yose. Icyo nababwira ni ukubireka kuko uzabyishoramo azakurikiranwa n’amategeko”.

Inkuru bijyanye:

Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntakamaro kubujura nibakure amaboko mumifuka bakore. Abajura Porice yacu nibaduhanire barakabije pe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-04-2023  →  Musubize

Ni ikibazo cyubushomeri murubyiruko aaghhh reta ni ukureba uko ibigenza naho ubundi baramara ahantu.

Mucyo saleh yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ni ikibazo cyubushomeri murubyiruko aaghhh reta ni ukureba uko ibigenza naho ubundi baramara ahantu.

Mucyo saleh yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Sha abajura bakamejeje kbx,nuguhana bihanukiriye.

Rukundoartin yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Sha abajura bakamejeje kbx,nuguhana bihanukiriye.

Rukundoartin yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ariko kubera iki ibisambo byinshi muro Kigali bikomoka mu majyepfo !!! ?????

Ruto yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka