Kicukiro: Iperereza ku murambo w’umwana wabonetse mu gishanga muri Niboye rirakomeje

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince ufite imyaka 10 y’amavuko, bikekwa ko yaba yarishwe.

Umurambo wabonetse muri uyu murima w'ibigori
Umurambo wabonetse muri uyu murima w’ibigori

Umurambo wa Cyusa wabonetse ku wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022 mu gishanga kiri hepfo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ukaba wajyanywe muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso by’Ikoranabuhanga kugira ngo ukorerwe isuzuma.

RIB ngo yabwiwe ko uwo mwana yabuze ku itariki 27 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, nyuma y’uko Nyirasenge wamureraga ategereje ko ava ku ishuri agaheba.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira kandi rikomeje.

Dr Murangira yagize ati "RIB irasaba abantu bose bashobora kuba bafite amakuru yafasha iperereza, kwegera ishami ryayo rya Kicukiro(Station) bakayatanga".

Dr Murangira yakomeje atangariza Kigali Today ko RIB isaba abantu bose kwirinda ibihuha ahubwo bagategereza ibizava mu iperereza, ndetse ikaba yihanganisha umuryango wa Cyusa Sadiki Prince.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Jeanne d’Arc Murebwayire we avuga ko bahuruje RIB ubwo abaturage bari babonye umurambo wa Cyusa muri kariya kabande ka Niboye.

Murebwayire avuga ko byagaragaraga ko Cyusa amaze igihe kinini yarapfuye, ariko ko bahamagaye RIB kugira ngo ibafashe kubungabunga ibimenyetso byaba bigihari.

Yagize ati "Umurambo umaze iminsi ntabwo wavuga ngo ibikomere biri he kuko umurambo wari ubyimbye, uretse gutabaza no guhumuriza imiryango, ibindi bikorwa na RIB kugira ngo hatabaho no gusibanganya ibimenyetso".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka