Amakuru mashya ku mpanuka yaraye ibereye muri Kicukiro
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka yaraye ibereye mu Karere ka Kicukiro ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024 ahazwi nka Kicukiro Centre uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, yaguyemo abantu batatu barimo motari umwe n’abakobwa babiri bose bari kuri za moto.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya z’umugoroba, ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagongaga imodoka na moto abantu batatu bahasiga ubuzima abandi bane barakomereka bajyanwa ku bitaro bya Masaka na Kibagabaga, ndetse n’ibinyabiziga birangirika.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba umushoferi wari utwaye ikamyo yabuze feri maze agonga ibindi binyabiziga byari imbere ye.
Ati “Icyateye impanuka ni uburangare n’ubuteganye bucye bwa shoferi wari utwaye imodoka ya FUSO kuko yabwiye abantu ngo bamusunikire imodoka itakaga akayerekeza mu muhanda urimo ibindi binyabiziga n’abantu bagenda n’amaguru”.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ya FUSO yahise yijyana kuri sitasiyo ya Kimironko nyuma yo guteza iyo mpanuka.
SP Kayigi avuga ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ubuzima bihutiye mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo abakomeretse bitabweho uko bikwiye.
Imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ikorerwe isuzuma.
SP Kayigi arongera kwibutsa abantu ko umutekano wo mu muhanda buri wese agomba kuwugira uwe, no kwitwararika kuko bakora amakosa birengagije ko umuhanda ukoreshwa n’abantu benshi batandukanye.
Ati “Uburangare burimo kuvugira kuri telefone, gutwara ikinyabiziga wanyweye ku bisindisha, kudakoresha ikinyabiziga no kwitwararika ibindi bivamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo ikangirika, turabasaba abantu kubyirinda kuko bishoboka”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese umuntu imodoka yagonze agapfa bajya kumukorera irindi suzuma ryiki kd nyine yishwe nimpanuka agonzwe
Mu bihugu byateye imbere nta muntu uhambanwa imari (IMPYIKO)