Kicukiro Centre: Habereye impanuka ikomeye

Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.

Ababibonye bavuga ko iyo mpanuka yaturutse ku modoka nini itwara abagenzi ya Royal Express yari iturutse muri Gare ya Nyanza muri Kicukiro yerekeza mu Mujyi. Iyo modoka ngo ishobora kuba yabuze feri irimo kumanuka yerekeza ku mihanda igerekeranye, ikagenda igonga ikintu cyose yahuraga na cyo mu nzira kugeza ubwo ihagaze hafi y’ishuri rikuru rya IPRC Kigali.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi, abayobozi, n’abakora mu by’ubuvuzi bihutiye gutabara, gusa bikavugwa ko hari abahise bitaba Imana ako kanya impanuka ikimara kuba.

Kigali Today yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko bari bakiri mu bikorwa by’ubutabazi, icyakora nyuma yatanze amakuru kuri iyi mpanuka, avuga ko babiri bayiguyemo, abandi babiri barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu Rwanda haherutse gusubukurwa ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ibindi kuri iyi mpanuka wabisanga HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gerayamahoro numvishije baritaye kubamotari na banyonzi ngonibo bateza impanuka bazayigishe nabatwara imodoka

Saadi yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka