Kicukiro: Impanuka yahitanye babiri abandi barakomereka

Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye.

Ibinyabiziga bitandukanye byari muri uyu muhanda byagizweho ingaruka n'iyi mpanuka
Ibinyabiziga bitandukanye byari muri uyu muhanda byagizweho ingaruka n’iyi mpanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangairije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka ya Royal Express yaturukaga muri Gare ya Nyanza muri Kicukiro yerekeza mu Mujyi igonga umumotari witwa Hitimana Etienne w’imyaka 49 hamwe n’umugenzi yari ahetse bose bahita bitaba Imana.

SSP Irere avuga ko umugenzi nta myirondoro ye yahise imenyekana kuko nta bimuranga bamusanganye.

Abakomeretse bikomeye ni babiri, ni uwitwa Muyoboke Ntwari na Nduwayezu Patrick bombi bafite imyaka 24.

SSP Irere ati “Iriya modoka ya Royal yabanje kugonga moto, irakomeza igonga Toyota Hilux yari itwawe n’uwitwa Uwimana Jeanine, we ntacyo yabaye, irakomeza igonga indi modoka yo mu bwoko bwa RAV4 yari irimo abantu batatu, babiri bari muri iyi modoka ni bo bakomeretse cyane bikomeye”.

SSP Irere avuga ko hatahise hamenyekana icyateye iyi mpanuka kuko umushoferi wari uyitwaye atari yanyoye ibisindisha ndetse basanze imodoka ye ari nzima, bakaba bakomeje iperereza ngo barebe icyateye iyi mpanuka.

Iyi mpanuka ikimara kuba inzego za Polisi n’iz’ubutabazi ndetse n’iz’ubuzima zahise zihagera kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse.

SSP Irere atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga ko bakwiye kwitonda igihe bagenda mu muhanda kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi ugasanga baramugaye biturutse ku kugenda nabi mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka