Karangazi: Ndayisenga yishyikirije Polisi nyuma yo kwica umugore we

Ndayisenga Emmanuel w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkoma 2, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare yishyikirije Polisi, Sitasiyo ya Karangazi, ku manywa yo ku wa 12 Gashyantare 2015 nyuma yo kwica umugore we akoresheje ifuni akaburirwa irengero.

Iki cyaha cyo kwica umugore we akoresheje ifuni, Ndayisenga Emmanuel akekwaho, yagikoze mu saa cyenda z’urukerera kuri uyu wa 12 Gashyantare. Ngo intandaro y’uru rupfu ni amakimbirane ashingiye ku gufuha yari amaze igihe muri uyu muryango.

Umugore wa Ndayisenga Emmanuel, Uwimana Florence w’imyaka 37, ngo yahoraga ashinja umugabo we ubusambanyi. Ibi ngo byatumaga bahora batongana ariko bakabihisha rubanda kugira ngo rutabimenya kuko bari basanzwe ari abantu basenga cyane.

Ndayisenga wishe umugore we yishyikirije polisi.
Ndayisenga wishe umugore we yishyikirije polisi.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamirama buvuga ko iki kibazo cy’amakimbirane y’uyu muryango butari bukizi. Karemera Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, akaba asaba abaturage kujya bagana ubuyobozi mu gihe bafite ibyo batumvikanaho bukabahuza aho kwihanira.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi Wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu ikorera muri iyo ntara na we asaba abaturage kwizera ubuyobozi bakabugezaho ibibazo bafite bigakemurwa aho kumva ko byakemurwa n’imirwano.

Abaturage na bo barasabwa kuba ijisho ry’umuturanyi hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Ndayisenga Emmanuel agikora iki cyaha ngo akaba yasize umubiri w’umugore we yari amaze kwica mu nzira aho yamwiciye ubwo umugore yageragezaga kwiruka amuhunga. Ndayisenga yahise aburirwa irengero kugeza ahagana mu ma saa saba ubwo yizanaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

Umubiri w’umugore we, nyuma yo gukorerwa ibizamini na muganga, ngo ukaba ushobora guhita ushyingurwa kuko ngo wari utangiye kwangirika.

Uwimana Florence apfuye asize abana bane. Umukuru akaba ngo afite imyaka 12 y’amavuko.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 13 )

Ariko rwose umuntu wifata akica umuntu muriwe aba afite ibikoma bingana gute nabonye yar yambaye ikibabi.rwose nkuwo nawe akwi gupfa .

THACIEN yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka