Karangazi: Ndayisenga yishyikirije Polisi nyuma yo kwica umugore we

Ndayisenga Emmanuel w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkoma 2, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare yishyikirije Polisi, Sitasiyo ya Karangazi, ku manywa yo ku wa 12 Gashyantare 2015 nyuma yo kwica umugore we akoresheje ifuni akaburirwa irengero.

Iki cyaha cyo kwica umugore we akoresheje ifuni, Ndayisenga Emmanuel akekwaho, yagikoze mu saa cyenda z’urukerera kuri uyu wa 12 Gashyantare. Ngo intandaro y’uru rupfu ni amakimbirane ashingiye ku gufuha yari amaze igihe muri uyu muryango.

Umugore wa Ndayisenga Emmanuel, Uwimana Florence w’imyaka 37, ngo yahoraga ashinja umugabo we ubusambanyi. Ibi ngo byatumaga bahora batongana ariko bakabihisha rubanda kugira ngo rutabimenya kuko bari basanzwe ari abantu basenga cyane.

Ndayisenga wishe umugore we yishyikirije polisi.
Ndayisenga wishe umugore we yishyikirije polisi.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamirama buvuga ko iki kibazo cy’amakimbirane y’uyu muryango butari bukizi. Karemera Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, akaba asaba abaturage kujya bagana ubuyobozi mu gihe bafite ibyo batumvikanaho bukabahuza aho kwihanira.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi Wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu ikorera muri iyo ntara na we asaba abaturage kwizera ubuyobozi bakabugezaho ibibazo bafite bigakemurwa aho kumva ko byakemurwa n’imirwano.

Abaturage na bo barasabwa kuba ijisho ry’umuturanyi hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Ndayisenga Emmanuel agikora iki cyaha ngo akaba yasize umubiri w’umugore we yari amaze kwica mu nzira aho yamwiciye ubwo umugore yageragezaga kwiruka amuhunga. Ndayisenga yahise aburirwa irengero kugeza ahagana mu ma saa saba ubwo yizanaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

Umubiri w’umugore we, nyuma yo gukorerwa ibizamini na muganga, ngo ukaba ushobora guhita ushyingurwa kuko ngo wari utangiye kwangirika.

Uwimana Florence apfuye asize abana bane. Umukuru akaba ngo afite imyaka 12 y’amavuko.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

UYU MUGABO AKWIYE GUHANWA BIRENZE CYANE

DESIRE yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Imana imuhe,iruhukoridashira

nsengimana zackali yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

UWOMUGABO AKATIRWE URUMUKWIYE.

GASIGWA J M V yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Mana tabara ubwoko bwawe kid utubere maso .

bajad jado yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Niyomugabo imana imuhe iruhukoridashira kdi umuryangowe ukomezekwihangana thx.

Adiack yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Uwomuntu Nahanwe Arabikwiye

HakiziMana J.Bosco yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

IYINTARA YO CIRARENZE KUKO INCURO IBI BYAHA BIHAGARAGARA NI NYINSHI UBUYOBOZI BUHAGURUKEBUMENYE IMIRYANGO IFITE AMALIMBIRANE IGGNIRIZWE HAKIRI KARE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

uwo mugabo bamuhane bihanukiriye ntasoni

peter jean yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ariko abantu bagiye bareka kubeshya imana koko ubwose bamaraga gucana inyuma maze bakabihisha , barangiza ngo bagiye murusengero. gusa jyewe mbabajwe bikomeye nuwo mubyeyi kandi imana imuhe iruhuko ridashira ikindi kandi kandi iyo nyamaswa yumugaba bayihane bihanukiriye.

peter jean yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

kubera gusenga Keane satani yabagera geje kwihangana kurabananira gusa bagire ukwihangana m’umitimayabo.

Eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

abantu bakora ibyaha byindenga kamere
nkibyo,bamenyeko ijambo ry’Imana rivugako
uwicisha ifuni nawa azayicishishwa.

ferdinand yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ubu bwicanyi buri kugenda bufata indi ntera ariko nimunsi yanyuma gusa nibi byo gusezeranya abanticyivunge kumurenge byatumye ubwicanyi bwiyongera ukurikije uko byari bisanzwe ikindi reta yagombye kujya ifata kumpande zombi kuko ubu ntamugabo uregwa numugore niyo yaba afite ukuri arafungwa bityo mubitera impfu nanyo birimo uretse ko kwicaugenzi wawe numurage mubi cyane ko abo babyaranye aribo bahura ningaruka zikomeye inama natanga reta nireke abantu nibamara kubona ko bikwiye ko basrzerana bakabikora kubushake kuko iyi ntera ubu bwicanyi buriho bitandukanye nambere yuko babasezeranya mukivunge nibisubirwemo nukucyemura icyibazo uteza icyindi

Mahoro yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka