Jali: Abantu barindwi bo mu muryango umwe bitabye Imana bazize inkangu

Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.

Iyo nzu iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali, Akagari ka Nyaruriba, Umudugudu wa Rubona. Yabagamo umubyeyi umwe wabanaga n’abana be batatu, harimo n’umwuzukuru, na murumuna w’uwo mubyeyi bahabanaga na we wari ufite umwana.

Abahatuye ntibamenye igihe nyakuri byabereye kuko byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03 Gashyantare 2020, abatabaye basanga bose bamaze kwitaba Imana.

Imirambo yabo yose yabonetse. Itandatu igiye gushyingurwa, naho umwe kuko yari atwite, umurambo we babanje kuwujyana kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruriba, Mukasekuru Ernestine, yabwiye Kigali Today ko inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi bubakuriye n’iz’umutekano zabatabaye.

Muri ako gace ngo hari haguye imvura nyinshi ku buryo yari yacengeye mu butaka buroroha. Inzu babagamo ngo ntabwo yari ifite ikibazo cyane, bikaba ngo bigaragara ko ari impanuka yaramutse kubahitana.

Ubuyobozi bwasabye ko abatuye hafi aho bose bahava bakajya kureba aho baba bacumbitse kuko bigaragara ko imvura yongeye kugwa havuka ibindi bibazo kuko hari amazi yari arimo guturuka mu butaka yacengeyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruriba, Mukasekuru Ernestine byabereyemo yagize ati “Twabasabye ko baba bahavuye bakajya kureba aho bacumbika mu gihe dutegereje gukemura ikibazo cyabo mu buryo burambye. Tugiye kureba aho tubacumbikishiriza, nk’abafite abavandimwe haruguru hatari mu manegeka babegere, noneho abatabona aho bacumbika nk’ubuyobozi turareba uko tubigenza.”

Icyakora bari batararangiza kubarura imiryango yose igomba kwimuka.

Amafoto: Célestin Ntawuyirushamaboko

Inkuru bijyanye:

Abantu 13 ni bo bamaze kumenyekana bishwe n’ibiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi mvura nikoko ikomeje guhitana abant nibintu ark mureke dufatanye twese twirind impanuka zayo kuko ntabwo ariyo izirinda kurwa.

Ntezimana froduard yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Iyi MVURA yica abantu benshi mu Rwanda,Imiyaga isenya amazu millions muli America,umuriro umara amezi 6 utazima muli Australia,byerekana ko turi muli bya bihe biruhije byo mu minsi y’imperuka bivugwa muli Bibiliya.
Nubwo abantu benshi batemera imperuka,izaba nta kabuza kubera ko ari Imana yayivuze.Kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko bible ivuga,hazabaho ibintu bikurikira:
Imana izarimbura abantu bakora ibyo itubuza,ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo,kandi izure abantu bapfuye barayumviraga.Byanditse muli Bible yawe.

ntirushwa aimable yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Imana ntigera ubwoba kuko ari Inyampuhwe ikagira n’imbabazi zitagereranywa

Umukristu yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka