Abantu 13 ni bo bamaze kumenyekana bishwe n’ibiza

Imibare y’agateganyo itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko abantu 13 ari bo bishwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 02 - 03 Gashyantare 2020.

Hamwe mu habaye ibiza bikomeye ni mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo aho inkangu yaguye ku nzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe bose bitaba Imana (Ifoto: Ntawuyirushamaboko)
Hamwe mu habaye ibiza bikomeye ni mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo aho inkangu yaguye ku nzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe bose bitaba Imana (Ifoto: Ntawuyirushamaboko)

Mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro hadutse inkangu yica abantu batatu, ikomeretsa umwe, isenya n’inzu imwe.

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gatsibo naho hari abantu batatu bishwe n’ibiza, naho mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali hapfa abantu barindwi bo mu muryango umwe bazize inkangu yagwiriye inzu barimo.

Aya makuru yatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 03 Gashyantare 2020.

Iyo Minisiteri ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko umuntu umwe yakomerekejwe n’inkuba mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura, imvura nyinshi yangije inzu imwe. Imcvura kandi yangije inzu mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, yangiza n’inzu 12 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Muri rusange, abantu 13 bapfuye, babiri barakomereka, inzu 15 zirasenyuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye Kigali Today ko abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kubikurikirana kuva mu gitondo ari na ko bagerageza kwita kuri abo bantu bahuye n’ibiza.

Ngo barimo kureba ubufasha bwihutirwa abo bantu bakeneye, ariko bakareba n’aho bari batuye kugira ngo abahasigaye bahimurwe mu gihe bigaragara ko ari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inkuru bijyanye:

Jali: Abantu barindwi bo mu muryango umwe bitabye Imana bazize inkangu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuribyo turimubihebyavuzwe nabahanuzi kdi ufite amaso yumwuka kdi nayumubiri arabibona peeee isiyo yarangiye ntakabuza

Gerard yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Iyi MVURA yica abantu benshi mu Rwanda,Imiyaga isenya amazu millions muli America,umuriro umara amezi 6 utazima muli Australia,byerekana ko turi muli bya bihe biruhije byo mu minsi y’imperuka bivugwa muli Bibiliya.
Nubwo abantu benshi batemera imperuka,izaba nta kabuza kubera ko ari Imana yayivuze.Kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko bible ivuga,hazabaho ibintu bikurikira:
Imana izarimbura abantu bakora ibyo itubuza,ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo,kandi izure abantu bapfuye barayumviraga.Byanditse muli Bible yawe.

ntirushwa aimable yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka