Ingabo z’u Rwanda zari zoherejwe muri Jamaica zageze i Kigali
Abasirikare 100 b’u Rwanda, bari boherejwe mu butumwa bw’ubutabazi muri Jamaica, bageze i Kigali, aho bashimiwe ubwitange, umurimo mwiza kandi unoze bakoze ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze muri izo nshingano bari bahawe.
Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026 bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame, wabashimye ko bahagarariye Igihugu neza ndetse abibutsa ko ari ko bakwiye kwitwara igihe cyose.
Abari bagiye muri Jamaica, ni Ingabo z’u Rwanda ziri mu Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi, aho bari bahorejwe gufasha mu gusana ibikorwaremezo bitandukanye byari byasenywe n’ibiza byaturutse ku Nkubi y’umuyaga yiswe Melissa yibasiye icyo gihugu minsi ishize, isiga abaturage benshi badafite aho baba nyuma yo gusenyerwa nayo.
Ibikorwa izo Ngabo zari zoherejwemo, zari zibihuriyeho n’iza Jamaica, harimo gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza.
Ni ibikorwa abo basirikare ba RDF bari bamazemo iminsi ibarirwa muri 60 kuko bagiyeyo ku wa 15 Mutarama 2026.
Inkuru bijyanye:
Jamaica yakozwe ku mutima n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|