Jamaica yakozwe ku mutima n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje Ingabo gufasha abaturage ba Jamaica nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga wiswe Hurricane Melissa, yasenyeye benshi bagasigara ntaho bafite ho kuba.

Muri ibi bikorwa bimaze amezi abiri, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Jamaica bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ibiza, harimo no kongera ibyumba by’amashuri, ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari na we uhagarariye inyungu za Gisirikare z’u Rwanda muri Jamaica, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, ku cyicaro gikuru cya JDF i Kingston, bagaruka ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda muri icyo gikorwa.

Muri ibi biganiro, Vice Admiral Wemyss-Gorman yagize ati “Ni ibyo kwishimira, ni ibyo guhabwa agaciro, kumva abantu bamaze amezi abiri, bagenda mu baturage, ari bo bamenya ibyo bagomba gukora, nta kintu kibi cyumvikanye, ni urugero rwiza basize hano muri Jamaica”.

Col Déo Mutabazi yashyikirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Ubu bufatanye mu kubakira abasenyewe n’ibiza, bwagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’umuyaga, kongera kwisuganya no kubaka ubuzima bwabo.

Amakuru avuga ko inkubi y’umuyaga ya Hurricane Melissa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyari 8.8 z’Amadolari ya Amerika.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki 14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, igihugu cya Jamaica kikaba ari cyo cyagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi bihugu, ari byo byatumye gisaba ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu nzego zitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka